Yagejejwe mu butabera azira kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 7

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Timothy Madden w’imyaka 38 y’amavuko ari mu maboko ya polisi azira kwica umwana w’umukobwa Doolin Gabriella wari ufite imyaka 7 yonyine nk’uko tubikesha people.com yatangaje iyi nkuru bwa mbere.

Modden ubusanze ntago yagejejwe imbere y’inkiko ashinjwa iki cyaha cyonyine kuko kugeza ubu aregwa n’ibindi byaha bigera kuri 4 harimo kwica, gushimuta abana b’abakobwa ,gufata abana ku ngufu ndetse n’abagore yabafataga ku ngufu igihe cyose abaciye urwaho.

Uyu mugabo wishe umwana w’umukobwa mu ntangiro z’uku kwezi yagejejwe mu rukiko kuri uyu munsi nyuma y’aho iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano zemeje ko ariwe waba yarahitanye uyu mwana. Uyu mwana w’umukobwa yabuze mu ntangiro z’uku kwezi ubwo yari yajyanye na maman we kureba umupira w’amaguru wari wabereye mu mujyi wa Scottsville. Maman w’umwana akaba yarahise abitangariza inzego z’umutekano ndetse na nyuma y’iminota 20 bari bamaze kubona umurambo w’uyu mwana w’umukobwa wari wishwe.

Umuvugizi wa polisi muri uyu mujyi yatangarije uru rubuga ko mu masaha make haraba hamenyekanye niba koko uyu mugabo icyaha kimuhama ndetse bakaba bamugenera igihano kimukwiye kuko hari n’ibindi byaha byinshi ashinjwa.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 9 years