Yafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo kwambutsa urumogi

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’igihugu mu karere ka Rubavu yaguye gitumo umugabo witwa Cyiza Jean Damascene, ubwo yambutsaga urumogi aruvana muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo arwinjiza mu Rwanda.

Uyu mugabo yari ahetse udupfunyika 32800, dupima ibiro 41, dufite agaciro k’amafaranga miliyoni 6,5. Polisi y’igihugu yafashe uyu mugabo, ubwo yari mu bikorwa byayo byo kurinda umutekano, imubona yogana iki kiyobyabwenge.

Cyiza Jean Damascene warufatanwe, yemera ko yabikoze atazi ko ari urumogi, ahubwo ngo yahawe akazi ko kwambutsa ibyatsi bihabwa amatungo bikomoka ku rumogi, atungurwa no gufatwa nk’umunyacyaha. Yagize ati “Mu by’ukuri sinari nzi ko ari urumogi nari nzi ko ari ibyatsi bisanzwe gusa m mbabarire.” Icyakora uyu mugabo ntiyashoboye gusubiza ikibazo yabajijwe, ngo asobanure impamvu atanyuze ku mupaka uzwi agahitamo guca mu mazi.

IP Innocent Gasasira, uhagarariye by’agateganyo urwego rw’ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburengerazuba, yasabye abacuruza ibiyobyabwenge kwisubiraho, bakamenya ko bigira ingaruka kuri bo ubwabo ndetse no ku banyarwanda muri rusange. Yagize ati “Abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, turabasaba kubireka kuko bigira ingaruka mbi k’umuryango, aho gutekereza ko ari business bakora.”

Uyu muyobozi muri Polisi y’igihugu yasobanuye ko iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni eshanu, nkuko biri mu ngingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years