Yafatanwe ihene munsi y’Uburiri yayishe ategereje kugurisha inyama zayo

  • admin
  • 08/12/2015
  • Hashize 8 years

Umudamu arashinjwa kwiba ihene y’umuturanyi akayicisha ifuni hanyuma akayishyira munsi y’uburiri ihambiriye muri Supaneti ari naho banyirayo baje kuyimusangana gusa uyu mudamu we yagerageje guhakana ko atariwe wishe ino hene ahubwo yayizaniwe n’umushumba amubwira ngo nayimubikire aramuha amafaranga ndetse ngo yayimuzaniye yamaze kuyica.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2015, aho Inzego zishinzwe umutekano zizwi nk’inkeragutabara mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama akagari ka Kanzenze zafashe umubyeyi wibye ihene y’umuturanyi we maze arayica ayishyira muri supaneti abika munsi y’igitanda. Ubwo Umunyamakuru wa Muhabura.rw yageraga ahabereye iki gikorwa yahasanze bamwe muri banyiri iyi hene yibwe badutangarizako umushumba yacyuye ihene bakabona zituzuye hanyuma bakamubaza aho indi hene ibura yagiye we akabasubiza ko atazi aho iri niko gukora iperereza ryabo hanyuma ihene baza kumenya ko yibwe n’umudamu umwe mu baturanyi babo ndetse nk’uko Nsabimana Roger umuhungu w’uwo mugabo wibwe ihene yakomeje abidurangariza ngo uyu mudamu asanzwe aza gukorera amafaranga muri uru rugo rwibwemo ihene.





Aganira na Muhabura.rw uyu mudamu utigeze yemera kudutangariza izina yatubwiyeko ihene yayizaniwe n’uyu mushumba ndetse akayimuzanira iri mumufuka yamaze kuyica ati: “Ngewe yaje ansanga iwange ndimo guhata amateke yo gutekera abana bange kuko bari babwiriwe hanyuma arambwira ngo nimubikire iyi hene ariko sinze kugira umuntu mbibwira arampa igihumbi (1000Frw) rero nange ndayibika ndetse mbigira ibanga nk’uko yari yabinsabye” . gusa kurundi ruhande twashatse kumenya uyu mushumba icyamuteye kwica ino hene akayishyira uyu mu damu ngo abe ariwe uyibika kandi bamaze kuyica uyu mushumba ukomoka mu gihugucy’Uburundi yatangarije Muhabura.rw ko we atigeze ajya no muri uru rugo usibyeko yahanyuze gusa akabona uwo mu maman afite agafuka arimo yinjira munzu ariko we ngo ntiyita kukuba yareba ikiri muri uwo mufuka kuko yigenderaga.


Umushumba waragiraga izi hene



Umwe mu bahagarariye inkeragutabara wabashije kuduha amakuru yadutangarije ko aba bombi ari umushumba ndetse n’uyu mu maman uvugwaho kwica iyi hene bategereje imodoka yo kubajyana ndetse n’iyi hene bishe ubundi bakajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi gusobanura uko byagenze.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/12/2015
  • Hashize 8 years