Yafashwe yiyitirira akazi adakora arya amafaranga y’abaturage bagana sitasiyo za Polisi

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umugabo w’imyaka 26 witwa Nkundimana Daniel ukomoka mu karere ka Karongi, umurenge wa Murundi, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranweho gutekera umutwe no kurya amafaranga y’abantu baba baje kuri sitasiyo za Polisi, bafite ibibazo bitandukanye cyangwa se bahafite ababo bahafungiwe.

Uyu mugabo yakoreshaga amayeri adasanzwe. Yumvaga ibibazo by’abaturage babaga bicaranye nawe baganira, akaba nawe yarahazaga nk’umuturage ufite uwe uhafungiwe cyangwa se ufite ikibazo runaka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yavuze ko Nkundimana Daniel nyuma yo kumva ibiganiro by’abo baturage, yatiraga umwe muri bo terefone ye, akihamagara ibyo bita “kubipa” yarangiza akigendera. Mu gihe gito ahavuye, yahitaga ahamagara wa muturage kuko yabaga azi nimero ye ya terefone ndetse n’ikibazo afite, akiyitirira akazi adakora, rimwe akiyita perezida w’urukiko runaka, ubundi umuyobozi w’akarere aka n’aka, Umushinjacyaha, umucamanza cyangwa se umunyamabangwa nshingwabikorwa w’umurenge uyu n’uyu.

Dore uko yabigenzaga: Polisi ivuga ko hari hashize igihe kirekire uriya mugabo aza kuri za sitasiyo za Polisi mu Mujyi wa Kigali nka Remera, Kimironko, Kicukiro, Gisozi n’ahandi….noneho akicara ahasanzwe hakirirwa abaturage baba bafite ibibazo binyuranye. Nk’umuntu ufite akazi gakomeye (yiyitiriraga), yasabaga wa muturage kumwoherereza amafaranga runaka hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka “mobile money cyangwa se Tigo cash” , kugira ngo amufashe kumufunguriza umuntu we ufunzwe, kuko yabaga azi icyo uwo muntu we afungiwe. Yabeshyaga ko azi neza uko dosiye iteye akamwizeza ko azamufasha kumufunguza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yatangaje ko uyu mugabo wafashwe yafiari te amayeri menshi kuko hari igihe yanahamagaraga komanda wa sitasiyo ya Polisi, akamubwira ko akuriye urwego uru n’uru, akamuhuza na wa muturage akamusaba ko yamufungurira umuntu, akabikora yiyoberanya ndetse anahindaguranya terefone yakoreshaga”. Akomeza agira ati:” Twatangiye gushakisha uyu mugabo wagendaga akoresha ariya mayeri maze hagendewe no ku makuru twahawe n’abaturage b’inyangamugayo ndetse n’abandi yashakaga kurya amafaranga yabo muri ubu buryo, tumufatira mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro”.

Nkundimana Daniel aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Yamditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years