Yaburiye abantu be bose uko ari batanu mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airways ahitamo guhunga urugo rwe

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years

Paul Njoroge, umuryango we waguye mu ndege ya Ethiopian Airways yaguye ku itariki 10 z’ukwezi kwa gatatu hashize iminota itandatu ihagurutse i Addis Ababa. Abantu 157 bose bari bayirimo ntawarokotse.

Njoroge ubu agenda aba mu nshuti ze kuko yananiwe gusubira mu rugo rwe. Ntashobora kwihanganira kubona inkweto z’abana be mu kabati aho bazisize. Arongera akababona agashenguka.

Ati”Napfushije umugore wanjye Carole, abana banjye batatu Ryan, Kelly na Ruby ndetse na mabukwe. Numva ndi njyenyine. Iyo ndebye abantu, nkabona bakina n’abana babo hanze nibuka ko ntazongera kubona abanjye ukundi cyangwa kumva amajwi yabo”.

Iriya ndege yaguye hashize amezi atanu indi yo mu bwoko bwa 737 Max ya Lion Air ya Indonesia iguye igahitana abari bayirimo bose. Hibazwa impamvu ikibazo kitari cyagaragaye kugeza n’iya kabiri ihitanye abantu.

Iperereza ry’ibanze ku cyateye impanuka ya ziriya ndege ryemeje ko ari ibibazo bya tekiniki mu kuyitwara iri gufata ikirere.

Ku miryango yabuze ababo, batekereza ko ari uburangare bwa Boeing yari kuba yarabonye iki kibazo mbere.

Paul Njoroge ati “Umuryango wanjye wapfuye kubera kutita ku bintu, agasuzuguro, imikorere mibi bya Boeing ndetse no kubura kw’igenzura rya FAA (Federal Aviation Administration)”.

Akomeza avuga ko bashoboraga gukumira ibyago mu guhagarika ziriya ndege mu kwezi kwa 11 umwaka ushize nyuma y’impanuka ya mbere ariko ntibabikoze.

Ati “Abantu 157 barimo umuryango wanjye barapfuye kubera amahitamo mabi yabo. Iyo baba bita ku buzima bw’abantu bari guhagarika ziriya ndege bakareba ikibazo hakiri kare. Ariko bemeye ko indege zikomeza kuguruka ngo bakomeza gukemura ikibazo”.

Paul Njoroge yibaza ko impanuka y’iriya ndege yashoboraga gukumirwa, ariko kuko ngo abayobozi ba Boeing bari bazi ko ntawabakurikirana, nta wabafunga banze guhagarika ziriya ndege.

Ati “Iyo baba bazi ko bashobora gufungwa imyaka myinshi ntabwo bari kongera kureka ziriya ndege ngo ziguruke zifite ikibazo”.

Chris na Claryss Moore nabo umukobwa wabo Danielle yaguye muri iyi mpanuka. Agace kamwe k’inzu yabo bahise bagahindura ahantu ho gusenga basabira umwana wabo. Amafoto ye aseka bayashyize ku rukuta.

Danielle yari agiye mu nama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije muri Kenya.

Nyina w’uyu mwana nawe yibaza kiriya kibazo, ndetse no kuba barabwirwaga ko iriya ari imwe mu ndege zizewe cyane ku isi.

Ati “Yatwaye ubuzima bw’abacu twakundaga. Imibereho yacu ntizongera kuba uko yari isanzwe imeze”.

Muri iki cyumweru, Boeing yatangaje ko igiye gutanga miliyoni $100 yo gufasha imiryango yabuze ababo muri ziriya mpanuka zombi ndetse no mu guteza imbere ibikorwa by’aho baba.

Imiryango yabuze ababo yo ibi ntibibashimishije kuko bavuga ko badashaka amafaranga ahubwo bashaka ibisobanuro n’ibisubizo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years