Yabonye umwirabura bwa mbere arahunga ngo ni inyamaswa y’ishyamba

  • admin
  • 31/03/2018
  • Hashize 6 years

Anzhelika Viktoriya Umugore w’imyaka 27 y’amavuko yavukiye mu cyaro cy’ahitwa Krasnoir mu gihugu cy’Uburusiya, yagize ubwoba bukomeye ubwo yageraga mu mugi wa Moscow akabona umwirabura w’Unyamerika ku nshuro ye ya mbere witwa Jackson Lewis bahuriye mu kabyiniro.

Uyu mugore w’Umurusiyakazi yabayeho igihe kingana n’imyaka 27 yose Atari yabona umuntu w’umwirabura mu buzima bwe.Yavuze ko uyu munyamerika w’imyaka 30 witwa Jackson Lewis igihe yari amwegereye bari mu nzu y’urubyiniro,yahise afatwa n’indwara y’umutima.

Anzhelika Viktoriya yagize ati”Cyera nkiri umwana muto,mu cyaro cyacu nta birabura baharangwaga.Data yanyeretse neza ko burya bariya birabura tubona muri sinema ndetse no kuri Televiziyo Atari abantu by’ukuri.Ngo umunsi nzamubona nzahite niruka nkize ubuzima bwanjye”.


Yakomeje agira ati”Bityo igihe navaga iwacu ngiye gukomereza amasomo yanjye muri Moscow,ntabwo nizeraga ko nzabona umugabo w’umwirabura.Ariko ibyo ntibivuze ko ndi umuronda ruhu,ahubwo biterwa n’amasomo nahawe mu cyaro kandi no kubera ko ntigeze mbona umwirabura nyawe.Ni nayo mpamvu nahise numva ibyange birangiye igihe yamfatagaho ku rutugu ndiruka ndagenda”.


Muri ako kanya inshuti ze zamuremye agatima zihita zimubwira ko umwirabura ari umuntu nk’abandi ko kandi ari n’umuntu usabana mu miterere ye nta kibazo cye,ubwo yahise amusaba imbabazi bahita baba inshuti magara.Jackson we yavuze ko atiyumvishaga ko hari ahantu muri iy’isi abirabura batari bagera bityo ngo yiteguye kujya gusura ibyaro byose byo m’Uburusiya agenda ababwira ko abirabura ari abantu kandi byanyabyo n’ubwo bizamutwaraigihe kinini kugirango ahazenguruke.

Kuri ubu imibare igaragaza ko mu Uburusiya habarurwa abirabura ibihumbi 100 (mu baturage bari hejuru ya miliyoni 148),abenshi bari mu mijyi minini.Bamwe bahinjiye binyuranije n’amategeko bitewe n’uko ariho abantu bose bashaka kujya I Burayi babanza kunyura.Gusa abenshi bashatse kuhava ngo bakomeze inzira bagana mu bindi bihugu by’Iburayi ntibibakundira bahita babakumira ngo ntibagende kubera impamvu z’ubukungu.

Ariko nubwo abirabura bahakunda abenshi bazi ko mu Uburusiya haba ivangura ruhu riteye ubwoba ndetse ntabwisanzure buhari.Guhohoterwa bihoraho ariko ubutabera bw’Uburusiya burarebera ntacyo bukora ngo bubashe kurinda abo birabura bacye bahaba.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/03/2018
  • Hashize 6 years