Wole Soyinka yahamije ko azahita ashwanyura Green Card Trump akimara gutangazwa nka Perezida

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years

Umunageria wamenyekanye cyane mu buvanganzo Nyafurika yavuze ko atazihanganira kuguma muri Leta Zunze ubumwe za Amerika igihe Donald Trump azaba atsindiye kuyobora iki gihugu.

Nk’uko tubikesha BBC, Soyinka yatangarije muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza ko nubwo bigaragarira buri wese uburyo Trump atazatsinda, biramutse bibaye yahita acagagura urupapuro rumuhesha ubwenegihugu bw’Amerika (green card).

Yavuze ko mu gihe Trump ateganya ko natsinda amatora azasaba abafite ibi byangombwa kongera kubisaba bundi bushya, we atazabirindira, ati “Njye sinzategereza ibyo. Bakimara kuvuga gusa ko atsinze nzahita ncagagura green card yanjye, ntangire kuzinga utwangushye.”

Mu kiganiro yatanze yashishikarije urubyiruko rw’abanyeshuri kurwanya akarengane, anagaya icyemezo cy’u Bwongereza cyo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuko binyuranye n’ihame ryakabaye rifasha Isi gutera imbere.

Soyinka yabaye Umunyafurika wa mbere wahawe igihembo cyiritiwe amahoro cya Nobel mu byerekeye indimi mu 1986 nk’umwe mu banditsi b’ibitabo akaba n’umusizi nyafurika.

Hagati aho, abaturage bo muri Amerika bashishikajwe no kumenya izina ridasanzwe rizitwa Bill Clinton, umugabo wa Hillary Clinton, igihe azaba ageze muri White House kuko byari bisanzwe bimenyerewe ko iyo umugabo atowe umugore ahita afata umwanya wa First Lady.

Bamwe baravuga ko mu gihe umugore azaba yitwa First Lady (FLOTUS) umugabo we yakwitwa FGOTUS (First Gentleman of the United States) cyangwa ‘First Dude’.


Wole Soyinka yahamije ko azahita ashwanyura Green Card Trump akimara gutangazwa nka Perezida
Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years