Wilson Irategeka: Uyu muyobozi w’inyeshyamba yaba yishwe n’ingabo za DR Congo?

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years

Hari amakuru atandukanye avuga ko Laurent Ndagijimana, uzwi ku mazina ya Wilson Irategeka na Rumbago yaba yiciwe mu mirwano y’ingabo za DR Congo n’inyeshyamba ayobora za CNRD-FLN.

Kapiteni Dieudonné Kasereka umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu minsi micye ishize barasanye n’abarwanyi ba CNRD-FLN.

Kapiteni Kasereka avuga ko iyi mirwano yebereye ahitwa Mwenda muri Kivu y’Epfo aho yemeza ko hishwe inyeshyamba nyinshi, ntavuga niba hari ingabo za leta zahaguye.

Ati: “Mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Epfo twakurikiranye izi nyeshyamba ahitwa Kabare, duheruka kurasanira nazo ahitwa Mwenda.

Ku rupfu rwa Wilson Irategeka ntabwo ubu nahita mbyemeza turacyagenzura imirambo y’abishwe kuko ni benshi barashwe, tuzabyemeza nyuma y’igenzura mu gihe gikwiye.

“Icyo nakwemeza ni uko uyu mutwe wa CNRD-FLN tumaze kuwusenya ku kigero cya 90%”.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu gushize impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yatangaje ko ishyaka rya CNRD – Ubumwe riyoborwa na Wilson Irategeka ariryo riyoboye iyi mpuzamashyaka kuri manda isimburanwaho y’umwaka umwe.

MRCD – Ubumwe ari nayo ifite umutwe wa FLN ntacyo iratangaza ku makuru y’iyicwa rya Wilson Irategeka.

JPEG - 354.6 kb
Inyeshyamba za CNRD – FLN zafatiwe muri Congo

Wilson Irategeka yahoze ari umurwanyi mu nyeshyamba za FDLR aza kuyivamo ashinga ishyaka rye, bivugwa ko ibi byabaye hagati ya 2015 na 2016.

Mu kwezi kwa karindwi Perezida wa DR Congo ari i Beni yatangaje ko hagiye gutangira ibitero bikomeye by’ingabo za leta bigomba kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu kwezi kwa cumi, ingabo za DR Congo zatangiye ibyo bitero, muri iyo mitwe y’inyeshyamba harimo irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR na FLN.

Hari amakuru yavuzwe ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri gufatanya n’iza Congo muri ibi bitero, aya makuru yahakanywe n’impande zombi.

Muri ibi bitero, abasirikare bakuru mu nyeshyamba za FDLR zikorera muri Kivu ya ruguru jenerali Sylvestre Mudacumura yarishwe, Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa aricwa naho koloneri Nshimiyimana Asifiwe Manudi arafatwa.

Mu nyeshyamba za CNRD – FLN zikorera muri Kivu y’Epfo, abarwanyi bawo benshi baheruka gufatwa boherezwa mu Rwanda barimo umuvugizi w’uyu mutwe Herman Nsengimana.


Chief editor| Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years