Wendy Waeni

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years


Uhereye ku mbwirwaruhame ze cyangwa uburyo aganira kuri televiziyo zikomeye, ntanyuranye n’ibibazo mu biganiro n’abanyamakuru bakomeye bo muri Kenya nka Larry Madowo na Jeff Koinange, byerekana ko ari umuhanga haba mu byo akora cyangwa mu ishuri.

Wendy Waeni yatangiye imikino ngororamubiri afite imyaka ine gusa, ndetse yabashije kwiyereka imbere y’abakuru b’ibihugu banyuranye muri Afurika, ikintu cyamushimishije mu buzima bwe nk’uko abigaragaza haba ku mbuga ze nkoranyambaga, Facebook, Twitter cyangwa Instagram.

Abandi bakomeye Wendy yahuye na bo, twavuga Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida John Mahama wa Ghana, Perezida Museveni wa Uganda, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uheruka kwegura.

Uretse inzozi yakabirije muri Afurika, uyu mukobwa yazengurutse Aziya n’u Burayi yerekana impano ye, ahagararira Kenya mu imurika mpuzamahanga ry’impano, World Talent Expo, mu bihugu nka Taiwan n’u Bushinwa.

Mu kiganiro kigaragara ku rubuga salmaibra.co.ke, cyo kuwa 22 Nyakanga 2015, Wendy Waeni abazwa ibintu bitangaje yaba amaze guhura nabyo mu rugendo rwe nk’umukobwa ukora imikino ngororamubiri.

Ati “Gutumirwa mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu na Nyakubahwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri Jamhuri Day. Kugaragaza impano yanjye mu mamurika mpuzamahanga y’impano muri Taiwan n’u Bushinwa. Guhabwa ubutumire na Perezida Paul Kagame, ubundi bwa John Mahama wa Ghana na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron.”

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years