Wema Sepetu yihimuye kuri Diamond yerekana umukunzi yihebeye bashobora no kuzarushinga
- 28/08/2018
- Hashize 6 years
Wema Sepetu umwe mu byamamare bikomeye akaba n’umunyamideri muri Tanzaniya wanahoze akundana na Diamond Platnumz yashyize hanze umusore basigaye bari mu bihe byiza by’urukundo ndetse amuhamiriza ko azamukunda ubuziraherezo.
Wema Sepetu utaragize amahirwe yo kubona umusore bishimana mu rukundo kuva ubwo yatandukanaga na Diamond yongeye kugaragara ari mu byishimo byinshi yatewe no kuba asigaye akundana n’umusore w’umuhanzi witwa Ommy Dimpoz.A
bicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Wema Sepetu yatangaje ku mugaragaro ko ubu byifashe neza hamwe n’uriya musore ndetse ahamya ko atiteze ko hazagira ikintu na kimwe kibi kizaba mu rukundo rwabo kandi amusezeranya ko azamukunda ibihe byose ngo kuko afite byinshi asobanuye mu buzima bwe.
Si ku ruhande rwa Wema gusa kuko no ku ruhande rwa Dimpoz, kuri uyu wa Gatandatu nta kindi kiriwe kivugwa mu nshuti ze no mu bakunzi be nyuma yo kugaragara agirana ibihe byiza n’uyu mukobwa .
Aha kandi bikaba bivugwa ko urukundo rw’aba bombi rumaze igihe kinini nubwo batigeraga bashaka ko binjya mu bitangazamakuru,ndetse mu mwaka wa 2015 uyu muhanzi akaba yarakoresheje mu mashusho y’indirimbo yise ’Wanjera’ uyu mwali Wema Sepetu ari naho urukundo rwabo rwaba rwaratangiriye kuko aha hari nyuma y’uko yaramaze gutandukana na Diamond.
MUHABURA.RW