Wema Sepetu na Diamond ninde wari ingumba –“Inda Wema Sepetu atwite yateje impaka ndende”

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abafana n’abakurikirana bya hafi Wema Sepetu, bari bakuwe umutima n’inkuru yakomeje kujya ikwirakwizwa ivuga ko inda uyu mukobwa atwite yavuyemo.

Muri Mutarama 2016 nibwo Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007, Wema Sepetu yavuze ko atwite inda ya Idris Sultan watwaye igihembo cya Big Brother umwaka wa 2014. Inda ya Wema Sepetu imaze amezi agera muri atandatu nk’uko bitangazwa n’inshuti ze. Kuri uyu wa Kane mu binyamakuru bya Tanzania hasakaye inkuru yavugaga ko inda ya Wema yavuyemo, benshi bamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha abandi bagaragaza ko bababaye cyane.

Citizen Tv dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi nkuru yakomotse ku magambo yanditswe n’umunyamakuru wa Clouds FM witwa Soudy Brown wanditse asa n’ugaragaza ko inda y’uyu mukobwa yavuyemo, ibintu benshi bakiriye bwangu. Yagize ati “Ihangane cyane mushiki wanjye Wema Sepetu, Imana iguhe ingufu muri ibi bihe bikomeye, aguhe umutima wo kwihangana uve mu bitaro umeze neza.” Uyu munyamakuru yahise ashyira kuri Instagram ikiganiro yagiranye na Wema bigaragara ko ibyo bavuganaga ari uko inda atwite yari imaze kuvamo.

Idriss uvugwa ko yateye inda uyu mukobwa Wema Sepetu

Hashize iminsi mike, Wema Sepetu yanyomoje iby’iyi nkuru avuga ko nta kibazo yagize ndetse n’umwana atwite ameze neza.
Abafana bakomeje kujya bamwoherereza ubutumwa bamwihanganisha

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years