Weasel na Radio Ntibazongera kwangiza isura ya muzika “Khalifa Aganaga”

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Khalifa Aganaga ukomoka mu gihugu cya Uganda ya tangarije abakunzi n’abafana be ko kuba yinjiye muri muzika, mu njyana ye ya Dancehall ataje gukina ,ahubwo azanye ibikorwa kandi ngo Weasel na Radio batazongera kugira umwanya wo kwigarurira abakunzi nkuko byari bimeze ,ikindi kandi bari kuva mu ruhando rwa muzika buke buke.

Ibi akaba yarabitangarije kuri televiziyo imwe yo muri icyo gihugu, aho ya tangaje ko yinjiye muri muzika nk’umwami aho ngo Weasel na Radio ba tari babyiteze ,kandi ibigaragara ngo akaba ari uko abakunzi be biyongereye cyane aho biganjemo urubyiruko aho ngo abenshi batakinejejwe n’abahanzi ba feki bababeshya ahubwo bitaye ku bishya kandi bigezweho.

Khalifa Aganaga azwi mu ndirimbo nka: Nsiima, Tugezako bugeza,Nseko, Kazindalo n’izindi zitandukanye. Amakuru dukesha Howwe.biz akaba avuga ko mu kwezi gushize uyu musore yakoze igitaramo maze kitabirwa n’abantu basaga ntabo kuko ibyicaro byose byateguwe byarimo ubusa muri sale ya Labonita.

Nyuma ya muzika, uyu musore akaba afite inzozi zitandukanye harimo nko gukora ibijyanye n’imideli, saloon zitunganya imisatsi, inkweto zo kwambara ndetse akaba yifuza kubisakaza hirya no hino ku isi mu myaka iri imbere.

Khalifa Aganaga

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/muhabura.rw

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years