Wari uziko Mbere yo kubandwa imandwa zakoraga ku kimenyetso nka bamwe mu bakiristu

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Amateka yo kubandwa avugwaho byinshi, uwazanye uwo muco ni uwitwaga Ryangombe waje aturuka mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda. Uwo muhango uko wakorwaga ababizi bawugereranya nka misa.

Mbere yo kubandwa imandwa zakoraga ku kimenyetso. Iyo yakoraga ku gahanga byavugaga indahangarwa n’ababisha, mu gituza bikavuga gutura mu Rwanda n’umutekano.

Mu cyo bitaga gusangira cyangwa guhazwa ntibashoboraga kubikora batuzuye.Iyo izo mandwa zabaga zigiye guhazwa, zabaga zigizwe n’amoko yose harimo umutwa, umuhutu n’umututsi.

Iyo babaga batuzuye ntibyakorwaga, ubwo ngo bukaba ari uburyo babanishaga Abanyarwanda. Uko guhazwa babyitaga kujya ku murinzi, bagasangira ku ntango imwe n’umuheha umwe,bigakorwa ntawe unennye undi.

Mbere yo guhazwa imandwa zajyaga ku murinzi zikawutambagira nk’uko Abakirisitu batambagiza isakaramentu.

Undi muhango wakorwaga n’imandwa ni ukuzikubita icyuhagiro cyahanaguraga ububi n’ububisha bwabaga buri mu muryango.

Icyo cyuhagiro bagikozaga mu mazi bavomye mu kibumbiro mu gitondo kare kare. Ayo mazi bayitaga ikinani cyananiye inyamaswa n’inka kuko zabaga zitarayashokeyeho, akamaro kayo yagombaga kunaniza umwanzi ngo atazabinjirira.

Idini rya Ryangombe ryavugaga kuva indimwe kuko icyo cyuhagiro cyuhagiraga Abanyarwanda b’ingeri zose kitavangura, ni byo bari barigishijwe.

Imandwa zakorerwaga ibintu bisa nko kubatizwa byitwaga kwatura, zagiraga umubyeyi uzihagararira uzibyara nko kubyara muri Batisimu bamwitaga umuse.

Zaranakomezwaga, ari byo bitaga gusubiraho. Ikindi zagiraga umwanya wo kwicuza cyangwa kwihana nk’uko abakirisitu baka penetensiya.

Imandwa zicuzaga ibyaha imbere y’umuntu wiswe Ryangombe. Utarihanaga ku makosa yabaga yarakoze, yafatwaga nk’umugambanyi kuko Ryangombe yangaga icyaha. Imandwa rero zirindaga gucumura ngo zitazaba abagirwa ba nyabingi basengaga izindi mana zitari Imana rurema.

Abamisiyoneri bari baramwise umucwezi, ryari izina ry’abantu baturutse mu bice bya za Bunyoro. Igihe Abanyoro bari barigaruriye bimwe mu bice byo mu biyaga bigari harimo u Bugande, u Rwanda, Nkore, Karagwe n’ibindi bice byo muri Tanzaniya. Ryangombe yaje arwanya umuntu witwaga Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye wari ufite inzoka basengaga.

Muri uko gushaka kubwiriza Nyagakecuru, hari ubwo yari mu nzira agenda Ryangombe yahuye n’umwami Ruganzu Ndori yarahunze, nuko ashaka gushyira iterabwoba ku mwami ariko ntibyamukundira kuko Ruganzu yari afite imbaraga nawe zidasanzwe. Uko gukoresha ingufu byatumye bumvikana.

Mbere y’uko Ryangombe agera mu Rwanda, ba Banyoro bari barigaruriye u Rwanda baje gutsindwa n’Abanyarwanda bigoranye nuko barahunga. Ryangombe agihura na Ruganzu yaramubwiye ati « Umuriro unesheje Abanyoro» Mu gihe Abanyoro bari barananiranye, Abanyarwanda babonye urugamba rukomeye bahitamo gutwika amazu, Abanyoro babonye umuriro waka baravuga ngo Abanyarwanda bafite imbaraga zidasanzwe ni ko guhunga, abasigaye uko bahunga babita mu ndara.

Ryangombe yabwiye Ruganzu ko ashaka kujya kubwiriza Nyagakecuru, niko kumugira inama, amuha ihene, nuko arazifata azijyana ahari igitovu zirakirisha ya Nzoka ya Nyagakecuru ibura aho yihisha nuko ijya mu kobo kari hafi aho, nuko Ruganzu apfundikizaho ibuye.

Mu bitekerezo by’Abanyarwanda, bavuga ko iryo buye ryagiye rikura riza guhinduka ikibuye kinini, ubu aho riri baryita ku kibuye cya Shari. Abandi bavuga ko iyo nzoka yaje gupfa nuko Nyagakecuru akabura imbaraga niko guhunga.

Iyo nama Ruganzu yatumye Ryangombe abona ko umwami afite ubwenge, nuko kubera iyo mpamvu bagirana amasezerano yavugaga ngo: Abantu bajye bubaha Ryangombe mu by’iyobokamana, naho Ruganzu bajye bamwubaha mu bigendanye na politiki.

Salongo Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 6 years