Wari uzi ibihugu 7 bya mbere dusangamo abakobwa n’abagore beza kurusha abandi ku isi?

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 8 years
Image

Wari uzi ibihugu 7 bya mbere dusangamo abakobwa n’abagore beza kurusha abandi ku isi?

Abantu ntibakunze guhuza ku birebana no kuvuga ko umukobwa cyangwa umugore runaka ari mwiza kurusha undi kubera ko ibigenderwaho bitandukanye bitewe n’ureba. Gusa hari byinshi bihurizwaho na benshi bigatuma igihugu runaka kimenywa nk’ikigira abantu b’igitsina gore bafite uburanga.

1:. Serbie Hakurikijwe ibikunda kugenderwaho mu kugaragaza abakobwa bafite ikimero kandi bakurura abagabo, igihugu cya Serbie gifata umwanya wa mbere ku isi ku bakobwa n’abagore beza.


2 . Colombie: Abatemberera muri iki gihugu bagaruka batanga ubuhamya ko Colombie ikize ku bakobwa bakeye kandi bahebuje mu kugira igikundiro.

3. Ubuhinde: Iki gihugu kizwiho kugira umuco wubakiye ku bintu byinshi bitandukanye. Ubwiza karemano bw’abakobwa n’abagore bo mu Buhinde bwinjiye mu muco waho ku buryo abantu benshi ku isi batajya biyumvisha ko muri iki gihugu hashobora kuboneka umugore cyangwa umukobwa utari mwiza.



4. République Tchèqu Ijanisha ry’umubare w’abakobwa bakora umurimo wo kwerekana imideri ku mugabane w’u Bulayi rigaragaza ko abenshi muri bo bakomoka muri iki gihugu. Umurwa mukuru wacyo Prague uhora ucicikanamo abagore n’abakobwa b’ibizungerezi.


5. Brésil: Igihe cyose uzatemberera mu gace ako ariko kose k’igihugu cya Brésil uzatahuka wemejwe n’ubwiza bw’abakobwa b’aho. Ku nkengero z’amazi usanga bahagandagaje, amaso y’abagabo abarangariye kubera uburanga bwabo burenze.



6. Espagne: Iki gihugu na cyo kigira abantu b’igitsina gore bafite ubwiza bwahebuje. Ahantu hakunda kuboneka aba bakobwa n’abagore b’igitego ni ku nkombe z’amazi ku mucanga aho baba bota akazuba ngo barusheho kunogereza uruhu.

7 Iran: Muri iki gihugu abakobwa babo barangwa n’ubwiza gusa bugapfukiranwa n’uko bahora bitwikiriye nk’uko babitegekwa n’imyemerere yabo ya Islam.



Src: Le Voyageur Indépendant :
Yanditswe na muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 8 years