Wagira ngo muri REB ho bahahambye umusazi -Ingabire Marie Immaculée

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda [TIR], Ingabire Marie Immaculée, agaragaza ko ihuzagurika rikabije ariryo ntandaro y’imikorere mibi yananiranye gushakirwa umuti mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda [REB],kuri we ngo wagira ngo bahahambye umusazi.

Mu kiganiro ’Ubyumva Ute’ cya KT Radio hamwe n’umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza,Ingabire yavuze ko ari kumwe n’abavuga ko mu burezi harimo ihuzagurika,ngo rimwe biramutangaza iyo hari abavuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rihari.Akibaza rero n’aho baba baribona akahabura.

Bimwe mu bigaragaza ako kavuyo ngo ni aho bifata bakohereza umubare w’abana mu mashuri uruta imyanya yateguwe, kuri we agasanga muri REB hameze nk’aho bahambye umusazi.

Yagize ati“Mu burezi hari akavuyo, nka kariya ejo bundi twabonye i Shyorongi ahoherejwe abana 180 kandi hari imyanya 80 gusa, wagira ngo muri REB ho bahahambye umusazi, ntabwo nzi ibyaho pe! simbizi.

Kuri we abona ko icya mbere kidindiza ireme ry’uburezi ari impinduka za hato na hato, zirimo gukuraho ikintu cyo gusibiza abana cyangwa kubirukana ndetse no guhindagura amashami, bigatuma abanyeshuri birirwa bazerera babuze ibitereko n’ibyicaro.

Ingabire ati“Iyo uvuze ngo nta mwana utsindwa sinzi icyo uba wumva none se ubundi uratanga ikizamini cy’iki niba uzi ko nta mwana utazi ubwenge bose batsinze”?

Mwalimu na we akemera agahiga ko ngo azatsindisha kugera kuri 99%, ibyo ntabwo bishoboka! Mwalimu se ni Imana, ni we uzabigira, bugacya ugakura amashami i Butare, abanyeshuri bakirirwa bazerera.”

Akomeza ati”Bishyura amazu abahenze (abanyeshuri), n’amafaranga ya Buruse adahagije bahabwa, urabakurira iki i Huye baza gukora iki i Kigali ko n’aho ubakuye ari ho hari ibikenerwa by’ibanze?”

Ibanga ryahishwe muri Kaminuza ya Gitwe ryatumye iba isibaniro ry’ibibazo biri mu burezi

Ahereye ku bibazo byagizwe ibanga muri kaminuza yigisha ubuganga ya Gitwe ikaba imaze guhomba hafi Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuko yahagarikiwe kwakira abanyeshuri, Ingabire asanga umuyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr.Muvunyi Emmanuel akwiye kumena icyo we yise amabanga atuma iyi kaminuza idakora.

Agira ati“Nk’ubu Minisitiri yicaranye iki? Umuyobozi wa HEC ejobundi yaravuze ngo ibibazo birimo ni amabanga, ese ni amabanga hagati ya nde na nde? Nayatubwire natwe tuyamenye, ese ni amabanga ye hagati ye na Kaminuza?”

Umuyobozi wa TIR asoza avuga ko uretse Perezida Kagame wenyine nta wundi muntu wakemura ibibazo byabaye uruhuri muri MINEDUC.

Ati“Iki ni ikibazo gikomeye ngira ngo Perezida wa Repuburika wenyine ni we wagikemura.Ni we wenyine nizeye kuko abandi barabeshya, kuko abandi bose baragitinya, barabeshya n’ibigaragarira bose barabibeshya, n’ushinzwe kubaza undi inshingano ntabikora”.

Gusa uyu muyobozi akaba yibaza uburyo iki kibazo kizagera kuri Perezida Kagame kuko ntawundi abona wagicyemura.

Avuga ko nta shuri mu Rwanda rikuru rifite ibikoresho nk’ibya Gitwe, akibaza icyo Minisiteri y’Uburezi igamije mu kugenda biguru ntege mugucyemura uruhuri rw’ibibazo biri i Gitwe mu gihe ishuri ryo rikomeje guhomba kuburyo bukomeye.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years