Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe- Perezida Kagame

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n‘ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Mu mpanuro ze Umukuru w’Igihugu, yasabye abayobozi badaha serivisi nziza abaturage bashinzwe kureka gushaka ibyubahiro ahubwo bakarangwa n’umuco ushyira imbere inshingano zabo mu bikorwa kuko aribyo byiza kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yabwiye aba bayobozi ko gukunda ibyubahiro atari cyo gikenewe kuko binatwara byinshi mu bushobozi ahubwo ko icy’ibanze ari gukora kinyamwuga bubahiriza inshingano zabo.

Perezida Kagame Ati “Mukore akazi kanyu niba ikibazo ari uko wumva ko udahembwa neza, icyo ni ikindi kiganiro. Ariko akamaro kawe gakwiye gutandukanywa n’ibi kandi wa muco navuze ujyana n’ubunyamwuga, iyo ukora kinyamwuga ntabwo uhera muri ibi bintu bidafite umumaro.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Muzagerageze rimwe kubyiyima niba ari nko gufunga umwuka, uzagerageze rimwe ubyiyime. Nubikora kabiri uzaze umbwire niba hari icyo ubona watakaje. Hatakara iki? Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe? Ahubwo wabyiyimye ugakora akazi kawe njye nibwira ko umuntu muzima akwiye kuba afite ukunyurwa ngo yakora ikintu kigira ikivamo gifite agaciro kuri we no ku bandi. Iyo wakoze ikintu neza, iyo wishyize mu mwanya utiremereje, ugira ibi bisubizo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Intego nkuru y’uyu Mwiherero w’Abayobozi ari ukugirango ibyo baganira bibafashe mu mpinduka zifuzwa mu rugamba ruganisha ku iterambere.




Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years