Wa mupadiri uherutse gusezera kuri uyu murimo agiye gukora ubukwe n’umukobwa bakuranye

  • admin
  • 28/04/2019
  • Hashize 5 years

Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu, uherutse gusezera uyu murimo w’ubusasurodoti akiyemeza inzira y’umukirisitu usanzwe ku mpamvu yise ize bwite agiye gukora ubukwe n’umukobwa bakuranye.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2018 nibwo hasakaye iyo nkuru ariko gusezera uwo murimo w’abihayimana ntibyagarukiye aho, ahubwo Nambajimana yahise ava muri Kiliziya Gatolika ayoboka Itorero Angilikani, ubu asengera muri Paruwasi ya Remera.

Gusa icyatumye asengera mu rindi torero nk’uko bamwe babivuga ni uko Kiliziya Gatolika itari gupfa guha umugisha isezerano rye n’uwo yihebeye, cyane ko yari yarayisezeranyije kuba umusaserudoti iteka ryose nk’uko iyo bagiye kwinjira muri uyu murimo basezerana babivuga.

Ariko nanone iyo atava muri Kiliziya Gatolika kuko byari gusaba ko abanza kwandikira Papa, akamuha igisubizo cyo gusesa isezerano rya mbere ry’ubusaserdoti, agahita yitwa umulayiki maze akabona kurushingana n’umukunzi we.

Nyuma y’amezi atanu uyu mugabo yiyambuye imyambaro y’umurimo w’ubusasiredoti agiye kwikorera ubukwe n’umukunzi we umukobwa bakuranye, witwa Alphonsine Souvenir.

Ibi byemejwe na nyir’ubwite Nambajimana aho yavuze ko agiye kubana akaramata n’uwo yahoraga arota nk’uko bigaragara mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda.

Ati“Nibyo rwose ngiye gusezerana kubana akaramata n’umukunzi wanjye. Tariki ya 14 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera Kimironko […] hanyuma tariki ya 15 dusezerane imbere y’Imana muri St Peter i Remera”.

Avuga ko igitekerezo cyo kuva muri kiliziya gatulika akareka ubupadiri yagitekereje cyera akakigumana mu mutima we.

Ati”Igitekerezo nari ngifite muri njye ntawe nakibwiye kugeza ku munsi nabwiye Musenyeri nti nsoje ubutumwa. N’uwari kuba afite icyo gitekerezo nta wigeze akimbwira kugeza ubu. Hari n’igihe ubiganira n’umuntu hakagira inzitizi zibaho, njye ninazo mpungenge nari mfite”.

Nambajimana avuga ko yajyaga yifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko yatekereza uwo ariwe agahita acika intege ariko cyera kabaye yahise yanze guhemuka yica inshingano z’Imana ahita afata umwanzuro wo kwishakira umugore.

Ati”Cyakora njye ku giti cyanjye numvaga nagombye kugira umuntu tubonana ngakora imibonano mpuzabitsina, ariko nkumva ntibihuye n’inshingano nari mfite zo kwiha Imana. Ni yo mpamvu navuze nti aho kugira ngo nzahemuke reka nsezere, ubutumwa nagombaga gukora muri Kiliziya Gatolika ngiye kubukomeza noneho ndi umugabo ufite umugore”.

Akomeza avuga ko abapadiri bagenzi be ndetse n’abakirisitu bakiranye yombi ikifuzo cye akimara kukibagezaho.

Ati”Abasaseridoti twabanye ndetse n’abakirisitu barambwira bati ni uko ni uko (felicitation) bati nta kubaho udafite icyerekezo.Mu buzima njye nemera ko niba ntari padiri ngo mbe nitangira intama z’Imana ngomba kuba umugabo nkitangira intama z’Imana.

Umukobwa ugiye gushyingiranwa Nambajimana ngo bamenyanye cyera cyane dore ko bavuka mu kagari kamwe ndetse ’umurenge umwe bityo ngo baraziranye bihagije.Ikindi ngo uyu mukunzi we ngo agomba kumusanga bagasengera ahantu hamwe kuko umwe yasengeraga muri EAR Kimironko(umukobwa),undi ahgasengera muri EAR ya Remera (Ndagijimana).

Si Ndagijimana Donatien gusa wiyambuye imyambaro y’ubusasurodoti akarushingana n’uwo yihebeye kuko na Padiri Lambert Kalinijabo wari uwo muri Diyoseze ya Butare wari n’Umuyobozi wa Koreje Kristu Umwami i Nyanza, mu mwaka wa 2013 yasezeye ku mirimo ye yo kuba umuherezabitambo ahita yikorera ubukwe.

Ikindi aba bagabo bahuriyeho ni uko bose bakimara kuva muri kiliziya gatolika bahise bajya gusengera mu itorero rya Angilikane aha kandi niho Kalinijabo yasezeraniye none na Ndagijimana nawe niho agiye gusezeranira.

Alphonsine Souvenir,umukobwa wahogoje Ndagijimana kuva cyera bakiri bato birangiye bagiye gukora ubukwe
Ndagijimana avuga ko agatima kajyaga kanga akumva ashaka umuntu bakorana imibonano mpuzabitsina ariko ngo yanze guhemuka ahitamo kubivamo agasezerana
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/04/2019
  • Hashize 5 years