Wa mukecuru warokoye Abatutsi muri Jenoside akoresheje amayeri adasanzwe yitabye Imana
- 18/12/2018
- Hashize 6 years
Umucyecuru w’imyaka 109 witwa Karuhimbi Zula wamenyekanye kubera kwitangira kurokora Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994,akoresheje amayeri adasanzwe yo kwiyita umurozi ruharwa abasha kugera ku ntego yitabye Imana azize uburwayi.
Ku mugoroba wa tariki 17 Ukuboza 2018,ahagana saa kumi nibwo inkuru ibabaje y’urupfu rwa Zula yamenyekanye.
Uyu mukecuru yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho yari yarubakiwe inzu.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko Karuhimbi ashobora kuba yazize uburwayi.
Yagize ati ‘‘Nibyo yitabye Imana.Hari imvune yari amaranye iminsi. Ejo yaratsikiye arongera aravunika. Igihe bisuganyaga ngo bamujyane kwa muganga nibwo yitabye Imana.’’
Umuryango we nturatangaza igihe cyo guherekeza nyakwigendera.
Karuhimbi Zula wasengeraga mu Idini ry’Abayisilamu, mu 2009 yahawe umudari w’ishimwe kubera ibikorwa bye by’ubutwari.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) mu 2015, nibwo bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.
Karuhimbi yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.
Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.
Uyu mukecuru aganira n’Ijwi ry’Amerika atari yakwitaba Imana,yavuze ko ubutwari yagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi abukomora ku mayeri yahimbye, abeshya Interahamwe n’abandi babahigaga ngo babice, ko ari umurozi ruharwa, abakangisha Nyabingi.
Ati “Nahishe Abatutsi 100” abajijwe icyo yabatungishaga yasubije agira ati “Icyo gihe Imana niyo yabikoraga, … narimfite ibintu nkora, ibintu nakoraga nibyo nabambiikaga, namara kubibambiika nkacisha ku nzu hose, nti nimuze Nyabingi irabarya”.
Aya mayeri yakoresheje, yayajyagaho inama n’abakobwa be, ati “Narimfite abakobwa babiri, nkababwira nti, nimucuguse, bagacugusa [uducuma], nti maze za Nyabingi nizize, hakavuga byabindi by’ubucuma, bakambaza bati ‘iwanyu nihe’, nti ‘uwacu ni i Rukiga’, bati ‘i Rukiga Nyabingi barayigira”.
Zula avuga ko Interahamwe zabimenyereye zitinya kongera kugaruka iwe zivuga ko ari umurozi ukarishye, by’umwihariko ko uguhisha Abatutsi yabikomoye ku babyeyi be bahishaga abantu bagirirwaga nabi mu myaka ya kera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ina lillah wa ina Ilayina Radj’una;(Kwa nyagasani niho twavuye kandi niho tuzasubira)
MUHABURA.RW