Wa muhanzi wafashwe asambanira mu modoka yirukanwe ku kazi[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Barbi Jay, umwe mu baririmbyi bazwi mu Mujyi wa Kampala yirukanwe ku kazi aryozwa icyaha cyo gusambanira mu modoka aherutse gufatirwamo na polisi.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko raporo ya polisi ivuga ko Barbi Jay polisi yamuguye gitumo ari gusambanira mu modoka ariko we abihakana avuga ko yari ategereje umuntu, kubera ubushyuhe akaba avanyemo imyenda.

Yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Lubaga, mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Werurwe 2018. Yafashwe ari mu modoka ye yari iparitse imodoka iruhande rw’umuhanda, atangira kwishimisha n’umukobwa bari kumwe ariko we imyirondoro ye ntiyashyizwe hanze.

Dr. Bitone, Umuyobozi wa Reverb studios ari nayo Barbi Jay yari amaze igihe kinini akoreramo nka producer akaba n’umuhanzi, yatangaje ko bamwirukanye ku mirimo ye “kubera impagarara zimaze iminsi nyuma yo kumufata asambanira mu modoka”.

Barbi Jay umaze igihe yihishe nyuma yo kuva mu buroko, yasohoye itangazo yacishije ku mbuga nkoranyambaga asobanura ko ibyamubayeho atari ugusambana nk’uko babimushinja ndetse ngo ni umwere.

Yagize ati “Nyuma y’ibyo byose ndi umwere kuko icyo nari ngamije ni cyiza kandi umutima wanjye urera.”


Kuwa Kane tariki ya 15 Werurwe 2018, umugore wa Barbi Jay yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko yiteguye kuzaha imbabazi umugabo we ndetse ngo nabyemera bazagirana ikiganiro bakemure ibyabaye hagati yabo.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years