Visa ku banyarwanda bifuza kuza muri Afurika y’Epfo mubifate nk’ikibazo cyakemutse-Cyril Ramaphosa

  • admin
  • 20/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika y’Epfo witabiriye inama idasanzwe y’umuryango wa Africa yunze ubumwe yitezweho gusinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, yavuze ko yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame biyemeza kunoza umubano w’ibihugu byombi. Ikibazo cya Visa ngo kirasa n’icyarangiye.


Kuri uyu wakabiri ku masaha y’igicamunsi,nibwo Perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa yari mu banyacyubahiro batandukanye batanze ikiganiro ku gushyigikira mu buryo bw’imari gucuruzanya hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika ari nabwo yamaze impungenge abanyarwanda bagiraga ikibazo cyo kubona visa ngo babe bakora ubucuruzi bwabo banagera no mugihugu cye avuga ko icyo kibazo cyamaze gucyemuka.

Mugihe yarari gutanga ikiganiro yabajijwe n’munyamakuru w’Umugande Andrew Mwenda niba bitaba nko kwigerezaho mu gihe abanyafrica bavuga ibyo gucuruzanya hagati yabo, nyamara nk’abanyarwanda kugira ngo babone ibyangombwa by’inzira bibemerera kwinjira muri Africa y’Epfo ari ingorabahizi, Perezida Ramaphosa atazuyaje yahise avuga ko iki kibazo gisa n’icyarangiye.

Perezida Ramaphosa yavuze ko iyi gahunda yo gushyiraho isoko rimwe rya Africa ridashoboka mu gihe abaturage badafite ubwisanzure bwo kugenda mu bihugu bya Africa.

Ati “Ikibazo cya Visa ku banyarwanda bifuza kuza muri Africa y’Epfo mubifate nk’ikibazo cyakemutse.”


Ramaphosa yavuze ko ubwo yari ageze i Kigali yavuganye na Perezida Paul Kagame bafata umwanzuro wo kuvugurura umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo.

Perezida Ramaphosa ati “Tugiye kuwugira mwiza. N’imbogamizi zagiye zigaragaramo zigiye gukemurwa. Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bacu bagiye guhita batangira kubikoraho byihuse, ni ikibazo twiyemeje gukemura. Nibidakemuka muzabibaze ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bacu.”


Perezida Ramaphosa yavuze ko ibi bibazo bya Visa bashingiye ku ihame ry’uko udashobora kuba ushaka guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Africa ngo hanyuma ubuze abantu kugenda muri ibyo bihugu.



Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Afurika y’epfo Perezida Cyril Ramaphosa


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/03/2018
  • Hashize 6 years