Visa iteyeho kashi ya tariki 32 Ukuboza 2019 yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

  • admin
  • 03/01/2020
  • Hashize 4 years

Mu gihe Isi yose yinjiye mu mwaka mushya wa 2020 kuri uyu wa kabiri ushize, umunsi wa mbere muri Sudani usa nk’uwanyuze ku bayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku Kibuga cy’indege, aho bateraga kuri visa z’abagenzi kashe iriho itariki ya 32 Ukuboza 2019.

Ifoto igaragaza kashe yo ku kibuga cy’indege cya Sudani iriho itariki 32 Ukuboza 2019 yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatatu.

Umwe mu basangije iyi foto kuri twitter yagize ati: “Umwaka wa 2019 nturarangira muri Sudani.”

Ni nyuma y’aho abayobozi bo ku Kibuga cy’indege cya Khartoum bari bamaze gutera kashe kuri viza y’umugenzi igaragaza umunsi wa 32 utabaho mu mezi yose agize umwaka.

Abantu batandukanye nk’uko tubikesha Alaraby, bahise batangira gusangira amafoto ari ko batebya, bamwe bavuga ko umwaka wa 2019 wongerewe muri Sudani, mu gihe abandi bemeza ko ryaba ari ikosa ryabaye ritagambiriwe.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/01/2020
  • Hashize 4 years