Video y’umwana ubyina indirimbo ’Kungola’ yagaragaye kuri instagram y’icyamamare cyo muri Amerika
- 07/11/2019
- Hashize 5 years
Bonane Joseph w’imyaka 5 y’amavuko ukomoka mu karere ka Kirehe abyinana na bagenzi be indirimbo ‘Kungola’ ya Bruce Melodie na Sunny,yamamaye kugeza n’ubwo umuhanzi wo muri Amerika akaba n’icyamamare muri Filimi,Tyrese Gibson,yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abafana basaga miliyoni 11.
Impano uyu mwana yagaragaje, yakoze benshi ku mutima bituma abenshi bajya ku musura abandi basangiza aya mashusho ye ari kubyina bamusabira ubufasha nko kumwishyurira amashuri amashuri akiga,kumugurira imyenda no gutera inkunga umuryango we.
Aho mu mashusho Bonane agaragara mu myambaro ishaje, ikabutura yacitse, ikaba iri mu mpamvu yazazamuye amarangamutima kuri benshi, bagatekereza kumufasha.
Gusa uyu mwana uko bigaragara umuryango we nta bushobozi ufite nk’uko byagaragaye mu kiganiro umunyamakuru wa shene ya Youtube M.Irene Murindahabi yagiranye na we ndetse n’umuryango we ubwo yari yabasuye mu rugo iwabo.
Bruce Melodie nka nyiri ndirimbo bamwe bamusabye kugira icyo yakora kuri uriya mwana nko kumufasha ari nabwo mu kiganiro yagiranye na The New Times, yemeye ko aya mashusho yayabonye ariko akaba atarahura na Bonane bityo yemera ko agiye kumufasha akiga.
Uwitwa Bebble Kid ni we wasakaje aya mashusho arebwa cyane. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter, Kungola yabyinwe na Bonane na bagenzi be imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 8.1 nyuma yo kuyishyiraho tariki ya 1 Ugushyingo 2019.
Tyrese Gibson ni muntu ki?
Ni umuhanzi w’Umunyamerika ukora injyana ya Rap, akaba umubyinnyi, umwanditsi ndetse n’umukinnyi wa filime.
Filime yakinnye yamenyekanye cyane ni Fast & Furious igaragaramo icyamamare Dwayne Johnson uzwi nka The Rock. Muri iyi filime, Tyrese yitwa Roman Pearce.
Tyrese amaze iminsi itandatu na we ashyize kuri Instagram amashusho y’uyu mwana gusa indirimbo ‘Kungola’ yayisimbuje indi.
Bebble Kid afite abamukurikira kuri Twitter 883, Tyrese akagira abasaga miliyoni 11 bamukurikira kuri Instagram gusa ntitwashoboye kubona abamaze kureba aya mashusho ya Bonane kwa Tyrese.Ariko igishoboka ni uko yaba ishobora kuba imaze kurebwa n’abatari bake bitewe n’uko uyu muhanzi akurikirwa n’abantu bangana gutyo.
- Umuhanzi wo muri Amerika akaba n’icyamamare muri Filimi,Tyrese Gibson
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW