Venezuela:Urukiko rw’ikirenga rwakomanyirije uwitangaje nka Perezida w’agateganyo

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko rw’ikirenga rwa Venezuela rwategetse ko Juan Guaidó, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, atemerewe kuva muri iki gihugu ndetse runategeka ko imitungo ye ifatirwa.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe urugamba rw’ubutegetsi rukomeje gusizana, nyuma yaho Bwana Guaidó yitangaje nka perezida w’agateganyo mu cyumweru gishize.

Akomeje gushyigikirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu. Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela na we afite abamushyigikiye bakomeye, barimo n’Uburusiya.

Bwana Maduro yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru ko yiteguye kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Aganira n’ibiro ntaramakuru RIA Novosti bya leta y’Uburisiya mu murwa mukuru Caracas, yagize ati “Niteguye kwicarana ku meza y’ibiganiro n’abo tutavuga rumwe kugira ngo tuganire hagamijwe ineza ya Venezuela”.

Maduro yamaganye igitekerezo cyo gukoresha amatora ya perezida mbere y’igihe, avuga ko amatora ataha adashobora kuba mbere y’umwaka wa 2025. Ariko yavuze ko yashyigikira amatora akozwe mbere y’igihe y’abadepite nk’”uburyo bwiza bw’ibiganiro bya politiki”.

Urukiko rw’ikirenga rwategetse iki?

Urukiko rw’ikirenga, ruzwiho gukurikiza amabwiriza ya Bwana Maduro, ku wa kabiri rwahise rwihutira kwemeza “ingamba zo gukumira” umucamanza mukuru Tarek William Saab yari yasabye ko zifatirwa Bwana Guaidó.

Umucamanza Maikel Moreno wari ukuriye iburanisha, yavuze ko umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi “atemerewe kuva mu gihugu” kugeza iperereza ry’ibanze rirangiye nyuma yaho “ateje akaga ku mahoro ya repubulika [ya Venezuela]”.

Nk’umukuru w’inteko ishingamategeko, Bwana Guaidó afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa n’umucamanza keretse byemejwe n’urukiko rusumba izindi ari rwo rukiko rw’ikirenga.

Amakuru avuga ko ubwo Bwana Guaidó yageraga mu nteko ishingamategeko, yabwiye abanyamakuru ko “nta gishya na kimwe” kiri muri icyo cyemezo cy’urukiko.

Yagize ati “Ntabwo ndi kuvuga ko nta mpungenge mfite, kuba ubu naburanishwa, ariko turi aha, dukomeje gukora akazi kacu”.

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashe hashize akanya Amerika ihaye Guaidó konti za banki za Venezuela zo muri Amerika, ivuga ko ari we ifata nka perezida wemewe n’amategeko.

Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu w’Amerika John Bolton, yasubije kuri icyo cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga akoresheje ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aburira ko hari “ingaruka zikaze ku bagerageza kubangamira demokarasi bakagirira nabi Guaidó”.

Ku wa Gatandatu, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wahaye Perezida Maduro igihe ntarengwa cy’iminsi umunani ngo abe yakoresheje amatora, bitihise ibihugu bigize uyu muryango bikemera Guaidó nka Perezida wa Venezuela.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ababashyigikiye kwitabira imyigaragamyo yo mu mahoro y’amasaha abiri kuri uyu wa gatatu. Ntibiramenyekana niba Bwana Guaidó aza kuyitabira.

Gusa kuri ubu itsinda ry’ibihugu byo muri Amerika ya ruguru ya Venezuela n’iy’amajyepfo byamaganye igikorwa icyo ari cyo cyose cya gisirikare cy’amahanga cyakorerwa muri Venezuela.


Juan Guaidó, witangaje nka Perezida w’agateganyo wa Venezuela, yakomanyirijwe

Yanditswe na Habarurema djamali

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years