Venezuela:Guaidó wiyise Perezida w’agateganyo yagiranye ibiganiro rwihishwa n’igisirikare

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years

Juan Guaidó, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, avuga ko yagiranye ibiganiro mu ibanga n’igisirikare cy’iki gihugu agisaba kumushyigikira mu guhirika ku butegetsi Perezida Nicolás Maduro.

Muri uku kwezi kwa mbere,Guaidó yitangaje nka perezida w’agateganyo wa Venezuela, ako kanya ahita yemerwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu bimwe byo muri Amerika y’epfo.

Ibihugu bikomeye by’Ubusuriya n’Ubushinwa, bishyigikiye Maduro kandi gushyigikirwa n’igisirikare bibonwa ko ari byo bimufasha kuguma ku butegetsi.

Nk’uko bigaragara muri The New York Times mu nkuru y’igitekerezo cye bwite yanditse,Guaidó agira ati “Twakoranye inama za rwihishwa n’abo mu gisirikare n’inzego z’umutekano”.

Akomeza agira ati”Kuba igisirikare cyareka gushyigikira Maduro ni ingenzi mu gutuma habaho ihindurwa ry’ubutegetsi, kandi benshi muri bo bemera ko ibikorwa by’urugomo biherutse bitakwihanganirwa”.

Iyi nkuru-gitekerezo ya Guaidó, inavuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemereye imbabazi rusange abasirikare ba Venezuela “batahamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu”.

Ariko Guaidó ntabwo yavuze abo yaganiriye na bo mu gisirikare cya Venezuela cyangwa ngo avuge imyanya y’akazi bakora.


Abasirikare bakuru muri Venezuela bashyigikiye Perezida Maduro

Koloneli José Luis Silva, umusirikare mukuru uhagarariye Venezuela mu bya gisirikare muri Amerika, yitandukanyije n’ubutegetsi, ariko abasirikare bakuru muri Venezuela bashyigikiye Maduro.

Nk’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Venezuela,Guaidó avuga ko itegekonshinga rimwemerera kuba afashe ubutegetsi mu gihe perezida uriho afatwa nk’uriho mu buryo butemewe n’amategeko.

Ariko urukiko rw’ikirenga rwa Venezuela, ruzwiho gukurikiza amabwiriza ya Maduro, rwategetse ko Guaidó atemerewe kuva mu gihugu ndetse rutegeka ko imitungo ye yo muri banki ifatirwa.

Iyi nkuru-gitekerezo ya Guaidó yasohotse mu kinyamakuru The New York Times, yatangajwe ku wa gatatu – umunsi watangiyeho n’imyigaragambyo mishya yo kwamagana Maduro.

Ibi birikuba mu gihe Maduro, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2013, yatangiye manda ye ya kabiri nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora ataravuzweho rumwe.

Bamwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi ntibemerewe kwiyamamaza, abandi na bo barafungwa.

Abaturage bagera hafi kuri miliyoni eshatu bamaze guhunga Venezuela mu gihe ubukungu bukomeje kuzahara, kandi ibikorwa by’urugomo byariyongereye mu byumweru bishize bya vuba.

Ku wa Gatatu, Perezida Donald Trump w’Amerika yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko yavuganye na Guaidó ndetse agashyigikira “gufata ubuperezida kw’amateka”kwe.

Mu butumwa bwa kabiri yanditse kuri iyi ngingo, Trump yagize ati “Urugamba rw’ubwisanzure rwatangiye!”

Hagati aho, kuri uyu wa kane byitezwe ko Jeremy Hunt, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, aza gushishikariza ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi gufatira ibihano abategetsi bamwe bo muri leta ya Maduro, nyuma yaho na we ku wa gatatu aganiriye na Guaidó.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years