Venezuela: Igisirikare cyatangaje ko uwifuza gukuraho Perezida Madura azabanza akamaraho abasirikare bose

Minisitiri w’ingabo wa Venezuela yatangazaje ko abasirikare be bazaguma ku mipaka y’igihugu, nyuma y’uko perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump atangaje ko inzira zose zishoboka zo gukuraho ubutegetsi bwa Madura.

Minisitiri Vladimir Padrino, mu ijambo yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ejo ku wa kabiri, yakomye ibyatangajwe na Trump, ubwo yabitaga abatazi icyo bakora.

Padriano yavuze ko abasirikare ba Venezuela batazigera na rimwe bahabwa amategeko n’ibihugu bikomeye byo hanze kandi ko batazava ku mipaka kugira ngo babuze akajagari guterwa n’ibyo bihugu by’amahanga.

Yanavuze ko uwo ariwe wese wifuza gushyiraho Leta y’ibyaduka azabanza kwica kamaraho abasirikare b’igihugu cye.Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu 50 byemeje ko perezida w’inteko nshingamategeko, Juan Guaido ko ari we perezida w’agateganyo.

ku wa Mbere, ubwo Trump yari muri Leta ya Florida yatangaje ko Amerika irimo gushaka gusubiza ubutegetsi mu mahoro muri Venezuela, ariko ko inzira zose zishoboka zo kubikora.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe