Van Gaal noneho ubu ngo niwe rukuta ruri kuzitira abakinnyi kuza muri Manchester United

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 9 years


Umukino wanyumwa wa Manchester United muri shampiyona waraye urangiye, Man.U itsinze Bournmounth 3-1, Ibi ariko byabaye iby’ubusa kuko byabasabaga gutsinda nibura ibitego 19-0 kugiranga bazakine Champions League umwaka utaha. Nyuma yo kubura iyo tike noneho igitutu kuri Van Gaal cyafashe indi sura. Uretse abafana na bamwe mu banybigwi b’iyi kipe, ubu noneho n’abakinyi ubwabo baba abari mi ikipe ndetse n’abifuza kuyizamo, batangiye kwikoma umutozaLuis Van Gaal.

Ku isonga hari umuzamu David de Gea . uyu ni umunya Espanye w’imyaka 25 akab ari nawe wabaye umukinnyi w’umwaka muri iyi kipe. N’ubwo yamaze gusinya amasezerano mashya azamara imyaka ine, ngo ashobora kwigendera mu gihe Van Gall yaba atirukanywe. Mu isura n’igurisha ry’umwaka ushize uyu musore yagarukiye ku munota wa nyuma kuko byasaga nk’aho ikipe ye yamaze kumvika na Real Madrid,gusa ku munotawanyuma biza kwanga kuko amakipe yatinze gusinya ku mpapuro maze isoko rigavunga.kuri ubu rero ngo ashobora kuzabaca inyuma akigendera kuko atakibyumva kimwe na Van Gaal. Hari n’abandi riko bavugako ari iturufu ry’umu agent we Jorge Mendes kugirango ashyir igitutu kuri Manchester maze bazano Jose Mourihno kuko nawe ni umukiriya we.

Undi mukinnyi ni Zlatan Ibrahimovic nawe brimo guhwihwiswa ko ibye na Manchester byenda kurangira, bakaba bamuha umwaka umwe arik ushobora kongerwaho undi bitewe n’uko yaba yitwaye. Ibi ariko ntbihagije kuko ngo Ibrahimovic yababwiye koi bi bishoboka mu gihe Van Gaal yaba asohotse muri iyi kipe. Mu gitabo Ibrahimovic yaherutse gusohora muri 2014cyitwa I’m Zlatan, yanavuzemo ko Van Gaal ari umunyagitugu, nga agendeye kuburyo babanyemo mu ikipe ya Ajax. Ngo bybabiyza Ibrahimovic ahasanze Mourihno kuko bigeze no kubana neza mu ikipe ya Iner-Milan mu Butaliyani.

Uyu mutoza kandi ngo yaba yaranabaye intandaro yo kuba bamwe mu bakinnyi ba Mancherster United batarahamagawe ngo bazifashishwea n’amakipe y’ibihugu byabo mu mikino iri imbere. Aha uvugwa cyane ni umunya Espanye Juan Mata utarahamagawe n’umutoza w’igihugu ngo azamufashe muri Euro 2016. Ni kimwe na mugenzi we Herrera nawe utarigeze uhamagarwa. Uretse umudage baster schweinsteiger bigaragarako we yahamagawe kubera wenda ibyo yakoze mu gihe cyashize. Kuri ubu haribazwa niba koko uyu musaza Van Gaal azasoza amasezerano ye asigaje umwaka umwe cyangwa se koko ari akabanga yagiriwe akaba agomba guusimbuzwa.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 9 years