Uzasimbura Dlamini Zuma(AU) Azatorerwa I kigali

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bizatora uzasimbura umuyobozi wa komisiyo yawo, Nkosazana Clarice Dlamini-Zuma mu nama izabera I Kigali muri Kamena 2016.

Dlamini Zuma yatangiye kuyobora AU muri Nyakanga 2012, yamaze gutangaza ko atazongera kwiyamamaza kuri uwo mwanya nubwo yari yemerewe kongera kuyobora indi manda. Abakandida bamaze gutangaza ko bazamusimbura ni Dr. Pelonomi Venson Moitoi wo muri Botswana, Dr. Specioza Naigaga Wandira Kazibwa wo muri Uganda ma Agapito Mba Mokuy wo muri Guinea Equatorial.

Mu 2011, AU yavuze ko mu gutora uyobora komite yayo hagenderwa ku mashuri yize, ubunararibonye, ubushobozi bwo kuyobora, ibigwi, icyerekezo n’ibitekerezo bye.

Uzasimbura Dlamini Zuma azayobora AU mu gihe cy’imyaka ine ishobora kwikuba kabiri, azayobora Afurika mu cyerekezo cya 2063, mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, imiyoborere no kuvuganira Afurika mu baterankunga.

Dlamini Zuma niwe mugore wa mbere wayoboye AU, yatangiye imirimo ye ku ya 15 Ukwakira 2015. Yahoze ari umugore wa perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma kuva mu 1982 kugeza mu 1998, babyaranye abana bane.

Yanditswe na U bwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years