Uwuzashaka gusenya Rayon Sports na njye nzamumariraho imbaraga zanjye zose-Perezida wa Rayon Sport

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadati yarahiriye guhangana n’abigize barusahurira mu nduru barajwe ishinga no gusenya Rayon Sports bitwaje Icyo bari cyo ,avuga ko uwuzatekereza gusenya Rayon Sports nawe azamushyiraho imbaraga ze zose nawe akamusenya yivuye inyuma.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Fun club Ijwi ry’Abarayon aho uyu muyobozi yagaragaje akababaro kenshi yatewe n’abatifuriza Rayon Sports ineza no guterimbere bitwaje ko barayikunda ahubwo bafite umugambi wo kuyisenya.

Perezida Munyakazi yavuze ko uwuzagerageza kubangamira Rayon Sports nawe bizamugaruka uko byagenda kose ndetse ko nibyaramuka bibaye, nawe azakoresha uko ashoboye amurwanye yivuye inyuma.

Yagize ati”Nta muntu uzabangamira Rayon Sports ngo bimugwe amahoro”.

Akomeza agira ati”Uwuzasenya Rayon Sports cyangwa uwuzabigambirira nzamumariraho imbaraga zanjye zose.Nizimbana nkeya nzababwira ngo namwe nimukomeze ariko Rayon Sports igomba kuba Rayon Sports ifite umushinga,ifite aho iva n’aho ijya”.

Yavuze kandi ko ibyo avuga ntawe yihishe ahubwo ashaka ko bigera ku bo yabigeneye yanise ibisambo,anabamenyesha ko mu gihe ikitwa umuyobozi wa Rayon Sports atazabaha agahenge ngo bakomeze bacure imigambi mibisha yo kwiba ikipe.

Ati “Ubu butumwa mubutange hose muti ’Perezida yavuze ko atazemerera ibisambo kuza kwiba Rayon Sports. Bazakore ibyo bashaka byose. Umunsi bizananira nzamanika amaboko, ariko igihe ntarayamanika bagomba kugendera ku murongo w’ukuri. Nibitaba ibyo ntaho twaba tuva nta naho twaba tugiye. Umuntu wese tuzagonganira mu gusenya Rayon Sports,I gihe mukintije uyu mwanya nicayemo ntabwo nzabyemera”.

Yagarutse kandi kuri bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’iyi kipe n’abandi bakiburimo nka Visi Perezida wayo wa gatatu Muhirwa Prosper, basaba abakinnyi kwihesha amakarita kugira ngo ikipe itsindwe.

Ni mu gihe hari amanyanaga agenda akorwa n’abo Perezida Sadati yise ibisambo,yagaragaye mu gikorwa cyogushaka umutoza nibyo gukoresha izina rya Rayon sports muburyo butaribwiza bitumvikanyweho n’ubuyobozi.

Ngo ibi byatangiriye kuri Sdibi aho yumvikanye n’ubuyobozi buriho Amadorari 3000$,maze bamwe baca inyuma babwira Sdibi kwihagararaho kuberako Rayon Sports imukeneye cyane, azamure ibiciro iyice Amadorari 7000$ bityo nabo bafataho 1000$.

Ikindi kandi ngo, Ubuyobozi buriho bwumvikanye n’umutoza Luck Mael 4,500$, abo bagabo barongera baca inyuma bamubwira ko yaka 8,000$ ko bazabimugiramo akabaha 1,500$. Nyuma babonye ko hose byabapfanye, nibwo bahise bafata banderole yanditseho Rayon Basketball bafata bamwe mu bafana bajya muri “Kigali Arena” ahaberaga umikino wahuje Patriot BBC na REG BBC ibyo babikora ubuyobozi butabizi.

Ibi abivuze mu gihe iyi kipe ikundwa n’abantu batari bake haba mu Rwanda no hanze yarwo,ikunze guhura n’ibibazo birimo iby’amikoro Kandi abo bose bayikunda ntako batagira ngo bayitere inkunga ndetse n’abamwe mu bafatanyabikorwa batari bake.

Kuburyo hari bamwe mu bafana b’amakipe y’amakeba badatinya kuvuga ko iyi kipe yaterimbere ariko kubera kudashyira hamwe ariyo mpamvu ihora ihura n’uruhuri rw’ibibazo bitajya bishira.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years