Uwungirije Imamu ku musigiti wa Kimironko ucyekwaho iterabwoba no kwinjiza Abanyarwanda muri ISIS yarashwe

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza kuri Muhammad Mugemangango warashwe agiye gutoroka agapfa, nyuma yo gufatwa akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no gushaka Abanyarwanda yinjiza mu mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu (EI/ISIS) muri Siriya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa Clestin, yatangarije Imvaho Nshya ko Mugemangango wari ufugiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe mu Mujyi wa Kigali yarashwe mu ijoro ryo ku wa 23 Mutarama 2016 ahagana saa tatu n’iminota 13 ku muhanda Kimironko-Mushumbamwiza, agerageza gutoroka.

Mugemangango wari wungirije Imamu ku musigiti wa Kimironko yari arimo akorwaho iperereza ku bikorwa bye byo gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kurwana Intambara Ntagatifu (Jihad) no kubajyana mu barwanyi b’Leta ya kiyisilamu (EI/ISIS) muri Siriya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hasobanuke byinshi kurushaho kuri iki kibazo ndetse hanarebwe nib anta bandi bantu baba bafitansye isano n’iki cyaha.

Yavuze ko nta mibare yari iraboneka y’abo uyu mugabo yatwaye, ariko ngo amakuru bayamenye bayahawe n’abaturage. Yagize ati “Turakomeza kureba ko hari abandi baba bari mu bindi bikorwa n’ibyo byinshi. Undi wese wese wabona ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ibindi yakwihutira kutumenyesha.”

Polisi yu Rwanda yakomeje kwibutsa Abanyarwanda kuba maso kandi no kudacogora mu bufatanye bwiza bayigaragariza mu ihererekanyamakuru, bityo yizeye ko n’abandi baba bihishe inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba batazatinda kumenyekana.

Yandistwe na U bwanditsi/Muhsbura.rw

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years