Uwo waba uri wese ibibazo bikugeraho upfa kuba uri umuntu “Umuhanzi Sympatique”

  • admin
  • 07/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Iyandemye Robert Sympatique uzwi ku izina rya Syiyaro,ukomoka mu karere ka Rusizi akaba akorera muzika ye mu karere ka Musanze,yemeza ko ngo uko umuntu ameze kose kandi agaragara bitamubuza kugira ibye bibazo mu buzima bwe bwa buri munsi kuko Isi niko Imeze.

Aganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw yabajijwe imvo n’imvano yo gukora indirimbo ye nshyashya yitwa “Jya umureka” Syiyaro yatwemeje uburyo abantu mu byiciro bitandukanye nta nta rimwe badahura n’ibibazo ndetse n’inzitizi mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi ngo bikaba bivuga ko buri wese ku rwego rwe ,aba afite ibye bibazo ko bidakwiye kwinjira mu buzima bwe witwaje uko umubona ngo yaragaramye. Ati:”Umuntu ni umuntu,umuntu ntaburana n’ibibazo uko yaba ari kose ndetse n’uwo yaba ariwe wese” niyo mpamvu ngewe nk’umuhanzi mba nareafashe umwanya ngakora indirimbo nk’iyi mu rwego rwo gutanga ubutumwa kuri buri munyarwanda wese.

Iyi ndirimbo Jya Umureka kandi Syiyaro yatangarije Muhabura.rw ko atari inkuru ishingiye kubyabayeho ahubwo we yayikoze murwego rwo kuba yagira ibyo ahindura bitagenda neza mu muryango Nyarwanda cyane ko ari nayo ntego y’uyu muhanzi yagize mbere yo kwinjira muri muzika. Akaba yaratangiye muzika mu mwaka wa 2009 ndetse akanagenda akora indirimbo zitandukanye harimo na bimwe mu bitaramo agenda akora hirya no hino agamije kwiyegereza abafana n’abakunzi ba muzika ye.


Umva hano indirimbo nshyashya Jya Umureka y’umuhanzi Syiyaro afatanije na Norbizzo

Umuhanzi Syiyaro kuri we ngo abahanzi bakomoka mu Ntara y’Uburengerazuba cyane cyane mu karere ka Rusizi baba bafite impano yo kuririmba ndetse bamwe bakamamara ariko bikarangira baburiwe irengero. Uyu muhanzi yabajijwe zimwe mu mpamvu zaba zibitera aho yemeza ko rimwe na rimwe bituruka ku kuba inzu zitunganya muzika zaho ari nke kandi nazo zikaba zitujuje ibyangombwa mu ruganda rwa muzika ikindi kandi ngo n’itrangazamakuru risa n’iryirengagiza impano za hariya I burengerazuba.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/11/2015
  • Hashize 8 years