Uwizeyimana Evode yabwiye EU ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa kubera Umuryango wa Rwigara

  • admin
  • 06/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Uwizeyimana Evode, yabwiye Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bakurikiranweho ibyaha, nyuma y’irekurwa rya Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

Kurekura abo bombi by’agateganyo byemejwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, bemererwa kuburana bari hanze ariko babuzwa kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira.

Bakirekurwa, hirya no hino haba ku mbuga nkoranyambaga n’abantu ku giti cyabo, hagaragaye abashima ifungurwa ryabo, barimo na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Byabaye nk’ibihabwa igisobanuro gitandukanye n’ibyagendeweho n’urukiko, cyane ku bahuza ifungwa ryabo n’impamvu za politiki.

JPEG - 143 kb
Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker yagize ati “Nshimishijwe cyane n’uko irekurwa ry’agateganyo ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara ryemewe n’Urukiko Rukuru . Ni intambwe nziza mu rugendo rurerure umuntu atabura gushimira.

Yakomeje avuga ko Komisiyo y’u Burayi izakomeza gutera inkunga u Rwanda muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

JPEG - 148 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yagaragaje ko nta kidasanzwe cyabaye mu butabera bw’u Rwanda ku buryo rwashimirwa.

Ati “Iki cyemezo kiri mu mirimo isanzwe ya buri rwego rw’ubutabera mu guhana ibyaha! U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ku ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bashinjwa ibyaha.”Yavuze ko ibyabaye “nta kidasanzwe!”

Kuwa Gatanu umucamanza yasomaga umwanzuro ku busabe bwa Diane Rwigara n’umubyeyi, yavuze ko abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo kandi babihabwa, kuko impamvu zatumaga bafungwa zitagihari, cyane ko zirimo ko hatinywaga ko barekuwe babangamira iperereza, rikaba ryararangiye.Urubanza mu mizi ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

JPEG - 42.9 kb
Kuwa Gatanu umucamanza yasomaga umwanzuro ku busabe bwa Diane Rwigara n’umubyeyi

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/10/2018
  • Hashize 6 years