Uwishe Osama Bin Laden yatawe muri yombi acyekwaho gutwara imodoka yasinze

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years

Robert O’Neill niwe warashe Osama Bin Laden

Umusirikare w’Amerika wishe Osama Bin Laden witwa Robert O’Neill w’imyaka 39

y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gutwara imodoka yasinze mu mujyi wa Montana atuyemo.

Mu masaha ya saa munani z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2016, nibwo abantu bahamagaye polisi bayibwira ko hari umuntu wasinziriye yari atwaye imodoka, asinzirira mu muhanda hagati, umupolisi (officer) waje kumukangura niwe watangaje ko ari Robert O’Neill.

O’Neill yahakanye ko atigeze anywa inzoga cyangwa ngo afate ibindi biyobyabwenge, ahubwo yemeza ko ari imiti yari yanyoye imufasha gusinziza.

Nk’uko byatangajwe na CNN ngo uyu mugabo yajyanwe gufungwa nyuma yo kwanga gufatwa amaraso ngo bigaragare neza ko yari yafashe ibiyobyabwenge yarangiza akajya mu muhanda agatwara imodoka.

Rob O’Neill ni umwe mu basirikare kabuhariwe(special force) ba USA ubarizwa mu mutwe wa gisirikare (Navy Seal), akaba ari umwe mu basirikare bari bari kuri misiyo yo guhiga Osama Bin Laden, by’umwihariko isasu ryarashwe mu mutwe we (Osama) ngo niwe warimurashe.

Rob O’Neill ni mudahusha (sniper) wahawe imyitozo yo kurwanira mu kirere, ku butaka no mu mazi, yahawe imidali y’ishimwe itandukanye, harimo Silva Star (2), Bronze star medal, Navy and Marine corps medal,

Yanditswe na Eddy Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years