Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi warungije muri ETO kicukiro Yapfuye urupfu rw’amayobera .

  • admin
  • 27/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Emmanuel Dukunde w’imyaka 32 wari utuye mu Karere ka Nyaruguru Umurenge wa Kibeho, Akagali ka Mpanda, Umudugudu wa Munege yashyinguwe ejo ku wa gatandatu taliki 26/12 nyuma y’aho umurambo we utoraguwe hafi y’urugo baturanye mu gitondo cyo kuwa 24/12 bikekwa ko yaba yishwe anizwe nk’uko abantu ba hafi mu muryango we babivuga.

Emmanuel Dukunde yari umusore warangije muri bETO Kicukiro, muri iyi minsi akaba yari afite akazi aho bari gukora umuhanda I Nyaruguru. Amakuru avuga ko umunsi ubanziriza uwo yapfiriyeho yari yahembwe ndetse akabanza gusangira n’abandi inzoga ku kabali ko hafi y’aho batuye. Nyuma yo kubona umurambo wa Dukunde kandi yari yiriwe ari muzima, abo mu muryango we ndetse n’abahagarariye imiryango irengera abacitse ku icumu bahise bagira impungenge ko yaba yishwe n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside kuko yari umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, yatangarije Umuryango ko kugeza ubu nta kibereka ko Dukunde yaba yishwe kubera ingengabitekerezo ya jenoside. Avuga ko barindiriye ibisubizo by’abaganga ariko nanone iperereza rigikorwa ndetse ubu hari abafunze. Yagize ati:” haje umuganga gupima umurambo n’iperereza riri gukorwa, ndetse ubu hari abafunze, hamaze gutabwa muri yombi abagabo babili n’umugore umwe, bose n’abaturanyi be ba hafi barimo n’abo mu rugo ruri hafi y’aho umurambo we twawusanze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yatangarije Umuryango ko bigoye kumenya icyaba cyishe Dukunde Emmanuel kuko nta kimenyetso na kimwe basanze ku murambo we cyaba kigaragaza ko yaba yaragiriwe nabi mbere yo gupfa. Akavuga ko atanahita abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi nta gihamya na kimwe bamusanzeho cyatuma bakeka ko yishwe. Yagize ati:” ntabwo twabihamya ko yapfuye anizwe, yiriwe ari muzima, umurambo bawusanga imbere y’urugo rw’umuntu, nta kintu kigaragarira ku maso ko hari ababanje kumugirira nabi, twatwaye umurambo ku bitaro, tuniyambaza abahanga ba Police ngo badufashe kuwupima”.

Meya avuga ko nta muntu bazi n’umwe wari ufitanye ikibazo na Emmanuel Dukunde haba we bwite n’umuryango we. Avuga kandi ko nta magambo mabi cyangwa se ubutumwa bwa telefoni Dukunde yaba yarakiriye bumutera ubwoba ngo ari nayo mpamvu batahita bemeza ko urupfu rwe hari aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside. Meya kandi yatangarije Umuryango ko uretse kuba abaganga baragiye gupima umurambo ngo hamenyekane icyo yaba yarazize nyakuri, ngo uwo munsi Dukunde yari yanyweye inzoga nyinshi kandi zivangavanze nazo zashoboraga kumugiraho ingaruka. Yagize ati:” yari yiriwe yanyweye inzoga nyinshi, ibipimo byo kwa muganga byerekanaga ko yari yanyweye cyane, nyiri akabali banywereyeho yatubwiye ko banyweye mutzing zirashira, banywa primus zirashira, bajya kuri waragi, ibyo tuvuga byose ni ibishoboka yazira, ariko abaganga baracyakurikirana nibo bonyine bashobora kuzatubwira icyo yazize nyakuli”.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu yatangarije Umuryango ko kugeza ubu barindiriye ibizava mu isuzuma rya muganga ndetse n’iperereza rya Polisi, ariko kugeza ubu batakwemeza ko urupfu rwa Dukunde hari aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yagize ati:” icya mbere ni ukumenya ko yaba yarishwe, ejo hakozwe autopsie (gupima umurambo bikorwa n’abaganga) turindiriye ikiyivamo kigahuzwa n’amakuru azava mu iperereza rya Polisi, kugeza ubu ntitwakwemeza ko urupfu rwe hari aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Bertin Muhizi, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, yatangarije Umuryango ko agace Dukunde atuyemo ubusanzwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babanyemo neza n’abandi baturage nta ngengabitekerezo ya jenoside ihagaragara. Mu myaka ya za 2003 nibwo Akarere ka Kaduha (ubu ni muri Nyaruguru) havuzwe cyane ubwicanyi bwari bwibasiye abacitse ku icumu ababica bagambiriye gusibanganya ibimenyetso mu manza za gacaca zari zegereje ndetse no gukomeza umugambi wo kurimbura abatutsi.

Icyo gihe Leta yeguje ubuyobozi bwose bw’Akarere (nyobozi na njyanama), Perezida Kagame yoherezayo Kayiranga M Eugene nk’intumwa ye yihariye ngo abe ariwe uyobora Akarere. Uyu Kayiranga niwe wabashije gufatanya n’inzego z’umutekano zariyo bahagarika ubwo bwicanyi bwari bwibasiye abarokotse jenoside. Kuri ubu Kayiranga M Eugene ni Meya w’Akarere ka Huye.Src: umuryango

Imana imwakire mubayo

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2015
  • Hashize 8 years