Uwari ukuriye ba maneko muri FDLR yageze umu Rwanda

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 8 years

Abayobozi mu ngabo za Loni ziri muri Congo, MONUSCO, bashyikirije ab’u Rwanda, Lt. Col. Habamungu Desire, wari ukuriye ubutasi mu mutwe wa FDLR ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2015.

Habamungu bahimbaga, Bab Adamou cyangwa Habmure, yari kumwe n’umugore we, abana bane n’abandi barwanyi ba FDLR bane, yakiriwe ku mupaka n’inzego z’umutekano n’abayobozi ba komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo. Yashimiye Leta ya Congo na MONUSCO byamufashije kuva mu mashyamba agatahuka mu rwamubyaye. Ati” Kuva mu ishyamba byarangoye cyane, byari urugendo rurerure aho umuntu yashoboraga kwicwa.”

Uyu Lt Col Habamungu Yasabye abakiri mu mutwe wa FDLR gutaha bakaza kwiyubakira igihugu kuko intambara tacyo yabagezaho. Mu cyumweru gishize nibwo Lt. Col. Habamungu yishyikirije MONUSCO mu gace ka Masisi, azajyanwa mu kigo cya Mutobo naho abana be n’umugore boherezwe i Gicumbi aho bavuka. Habamungu yakoranaga bya hafi n’umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen. Victor Byiringiro Rumuli. Mbere yaho yakoze nk’ushinzwe ikoranabuhanga ry’itumanaho.

Umutwe wa FDLR, umaze imyaka isaga 20 mu mashyamba ya Congo, ushinjwa guhohotera abaturage n’ibindi byaha by’intambara

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 8 years