Uwari muri ‘Opération Turquoise’ yasohoye igitabo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Guillaume Ancel wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yanditse igitabo ‘‘Rwanda, la Fin du Silence’’ kigaragaza uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni.

Mu 2014, Guillaume Ancel yavuze ko Ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda zahaye intwaro Leta yakoze Jenoside, ikaza no kuzihungana mu nkambi zo muri Zaïre, aho yisuganyirizaga ishaka kugaruka gutera igihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 52 wanditse igitabo yise ‘‘Rwanda, la Fin du Silence’’, gishyirwa hanze ku wa 16 Werurwe 2018 muri Les Belles Lettres. Kigaragaza ubwicanyi bw’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Guillaume Ancel, yavuze ko iki gitabo afata nk’ubuhamya butazasibangana gikwiye gushyira iherezo ku guhakana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ‘‘Ni ukugaragaza ibinyoma u Bufaransa bushingiraho bwitarutsa ibikorwa byabaye mu izina ryabwo. Biragayitse cyane guhisha ukuri mu gihe Abatutsi miliyoni baguye muri Jenoside. Guhisha ukuri byaba ari ugutiza umurindi, iri shyano rikaba ryakongera kubaho.’’


Mu 2012, ubwo Ancel yari amaze imyaka irindwi avuye mu gisirikare, yatangiye kwandika igitabo kigaruka ku bihe yanyuzemo mu Rwanda.

Guillaume Ancel wari inzobere mu bikorwa byo gutegura ibisasu bikomeye byo ku butaka mu Ngabo z’Abafaransa yavuze ko bagenderaga ku mabwiriza mu byo bakoraga byose.

Yagize ati ‘‘Itegeko nahawe nkigera mu gihugu ntabwo rihabanye n’ibyo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, itangazamakuru ryavugaga mu mpera za Kamena 1994. Nk’uko nabivuze mu gitabo cyanjye, ukuri kw’ibyabaga ni uko hategurwaga urugamba rwo kugumisha ku butegetsi Guverinoma yariho. Iyo uzanye indege z’intambara n’ingabo z’inkazi zitabara aho rukomeye, usanga hatagambiriwe gahunda yo gushaka uburenganzira bwa muntu.’’


Akomeza agira ati ‘‘Icyo nabonye giteye inkeke ni uko ingabo za leta, iza Ex FAR, abarwanyi b’Abahutu batigeze bahakana uruhare rwabo muri Jenoside. Ntabwo bemera ko bayikoreye mu maso yacu ariko nta na rimwe bahakanye ko batsembye Abatutsi.”


Ancel yasobanuye uko ingabo z’Abafaransa zarebereraga Jenoside ikorwa

‘Opération Turquoise’ ni ubutumwa ingabo 2500 z’u Bufaransa zoherejwemo mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994. Intego yari ‘uguhagarika ubwicanyi’. Izi ngabo zakoreraga hafi n’umupaka w’u Rwanda na Zaïre mu duce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro.

Ancel yagize ati “Muri Nyakanga, mu nkambi y’impunzi muri Zaïre, nabonye u Bufaransa buha intwaro ingabo za Leta kandi twari tuzi ko bakoze Jenoside. Habagaho gukimbirana mu gihe havugwaga ku kwambura intwaro ingabo zakoze Jenoside. Kuva Opération Turquoise yatangira twakomeje kugendera ku kinyoma gikomeye.”

Yasobanuye ko amakosa yakozwe, ingabo zayakoreshejwe ku mpamvu za politiki yagizwe ubwiru.

Ati “Abari badukuriye basobanuraga ko bizakorwa n’ingabo z’u Rwanda kuko zari nyinshi kuri twe, ariko byari nk’uburyo bwo kwinangira. Ntabwo twashoboraga gufata icyemezo cyo kubivuguruza. Muri icyo gihe umusirikare wambuwe imbunda yari afite ubukana kurusha uyifite; ibi byatumye hazamuka umwuka mubi, ushingiye ku kwivanga kwa misiyo ebyiri zirimo iyo kurinda umutekano w’inzirakarengane n’indi ihishe yo gushyigikira guverinoma yari inyuma ya Jenoside.”


Ingabo nyinshi zari muri Opération Turquoise ntizari zarakoze ubutumwa bw’amahoro mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

Yagize ati “Ingabo zimwe zafashije FAR muri icyo gihe ntizumvaga impamvu zitongeye guhaguruka; ku rundi ruhande abari bifashe babwiwe ko ibintu byahindutse kuko muri icyo gihe Ingabo z’u Rwanda za FAR zari zaragize uruhare muri Jenoside.


Ubu buhamya bwuzuza uburi mu nyandiko yise ‘Vents sombres sur le lac Kivu’, agaruka ku byo yabonye mu Rwanda guhera muri Kamena 1994.

Mu 2014, Ancel yatumiwe mu kiganiro yahuriyemo n’abadipolomate, abanyamateka, abanyapolitiki n’abandi. Cyari kiyobowe na François Mitterrand wabaye Minisitiri w’Ingabo na Paul Quilès wayoboye itsinda ry’Abadepite b’Abafaransa bakusanyaga amakuru ku bikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda (Mission Française d’Information Parlementaire).’’

Yagize ati ‘‘Nabwiye umuyobozi wanjye ko nshaka gusobanura akaga twahuriye nako muri Opération Turquoise imbere y’abadepite. Yambwiye ko atari njye ufata icyemezo cyo gutanga ubuhamya. Nahise mbona ko abasirikare b’Abafaransa batabwiza ukuri abayobozi b’igihugu batowe.’’


Ancel yavuze ko bagenzi be bari kumwe mu Rwanda baruciye bakarumira, banga kugira icyo batangaza. Umwe muri bo wakoraga mu ngabo zirwanira mu kirere yashatse gutanga amakuru ariko akumirwa abwirwa ko adakwiye kubitangaza kereka ahawe uburenganzira.

Ancel wari ufite ipeti rya Kapiteni mu 1994 mu gitabo cye avuga ko nubwo ‘Opération Turqouise’ yaje yitwikiriye gutabara ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga no guhagarika ubwicanyi, ngo intego yayo nyamukuru yari iyo gufasha Leta yakoraga Jenoside no gukoma mu nkokora ingabo za FPR Inkotanyi zashakaga kuyihagarika.

U Bufaransa ntibwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2014, Ancel yavuze ko niba u Bufaransa bwifuza ko amakosa bwakoze adasubira, bukwiye gushyira ukuri ahagaragara.

Ancel ni we wanditse n’ubuhamya bw’ibyo yabonye mu butumwa yoherejwemo mu 1995 mu yahoze ari Yougoslavie agaragazamo guhuzagurika k’u Bufaransa n’ingabo zabwo muri icyo gihugu, mu nyandiko yise ‘Vent glacial sur Sarajevo’.


Aha ni igihe yatangaga ikiganiro kuri TV5 Monde ku byabaye mu 1994 igihugu cye kibigizemo uruhare.


Chief Editor

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years