Uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo James Musoni yirukanywe ku buyobozi

  • admin
  • 06/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.Ibi bije nyuma y’uko uyu mugabo avuzweho ibintu bitari byiza none birangiye asimbujwe kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’ibikorwa remezo.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwa remezo asimbuye Musoni James wari umaze igihe kuri uyu mwanya. Dr. Uzziel Ndagijimana yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi.

Mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.

Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri; naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa RwandAir ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.

Karake Charles yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma naho Byusa Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Musoni James wakuwe muri Guverinoma ni umwe mu bari bayimazemo igihe kinini nyuma yo kuyobora Minisiteri zitandukanye. Yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006-2009), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (2009-2014) na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative (2005-2006).

Yanayoboye izindi nzego aho kuva 2001 kugeza 2005 yabaye Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro ; mbere yaho akaba yari Komiseri Mukuru wungirije kuva 2000 kugeza 2001.


Gatete Claver wari Minisitiri w’imari n’igenamigambi niwe usimbuye Musoni James ku mwanya wa Minisitiri w’ibikorwa remezo

Chief Editor

  • admin
  • 06/04/2018
  • Hashize 6 years