Uwari intumwa ya Loni mu Rwanda yatunguwe n’uburyo rwiyubatse nyuma ya Jenoside

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 9 years

Kuwa 29 Ukwakira 1994, Lyal S Sunga yageze mu Rwanda yoherejwe na Loni gukora iperereza, ngo akore raporo ku ruhande rw’akanama k’impugukuke zitaga ku kibazo cy’u Rwanda mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi.

Ako kanama kari karashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali kagomba kugaragaza byinshi ku bibazo byari mu Rwanda no gutanga imyanzuro ku cyakorwa binyuze mu nzira z’amategeko. Sunga avuga ko ageze mu Rwanda, ahantu ha mbere yasuye hari i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, aho Abatutsi basaga 6000 bari bishwe mu minsi itatu, inzu bigaragara ko zarashweho bikomeye n’imirambo iboneka hose mu nkengero z’imihanda. Nyuma yaje kwerekeza i Gikondo, no mu tundi duce hakigaragara ibizinga by’amaraso kimwe n’ibyobo byajugunywemo abantu.

Ku munsi wakurikiye nibwo we n’abo bari kumwe berekeje i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Sunga yagize ati “Aha hantu hacecetse niho nabonye imibiri yatangiye gushenguka n’umwuka udasanzwe ugoye kuzibagirana.” Mugenzi we ngo yamufashije kwinjira muri Kiliziya ya Ntarama, yumva ubwoba buramutashye. Lyal S Sunga yabonye ibiti byinshi byuzuyeho amaraso, anabwirwa uburyo abantu bitwaje intwaro bishe abatutsi bari bahungiyemo, bakagaruka no gutsemba abarokotse. Nyuma yasuye uduce dutandukanye turimo Nyarubuye, Gafunzo, Cyangugu, Sake, Mbazi n’ahandi henshi.

Mu nyandiko ye igaragara mu Kinyamakuru The Guardian, Lyal S Sunga yakomeje agira ati “Nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1994, nagerageje kwiyibagiza ibyo nari nabonye, ariko amarorerwa nari nabonye muri iyo minsi 10 y’iperereza ryimbitse byari bigoranye kuyarenga.” Uyu mugabo avuga ko ageze mu Busiwisi yananiwe kubyuka ngo ajye ku kazi bitewe n’itandukaniro ry’aho yari avuye n’aho yari ageze. Ati “Naryamye ku buriri nibaza uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe guhagarika Jenoside. Numvise nsigaye njye nyine mu buryo bamwe mu banyamahanga batumvaga mu buryo bwuzuye ibyabaye mu gihugu bamwe bitaga ‘u Busuwisi bwa Afurika.’”

Nyuma ya Jenoside, Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kashingiye kuri raporo y’impuguke n’imyanzuro yayo kuwa 8 Ugushyingo 1994, maze hashyirwaho Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ngo rucire imanza abagize uruhare muri Jenoside n’ibindi bikorwa byibasiye ikiremwamuntu. Mu kwezi gushize, nyuma y’imyaka 21 yo gukora amaperereza no kuburanisha abafashwe, ICTR yafunze imiryango imaze kuburanisha abagera kuri 93, abagera kuri 61 barafungwa. N’ubwo hari abo rwaburanishije kimwe n’ababuraniye mu Nkiko Gacaca zasojwe mu 2012, u Rwanda n’ibindi bihugu biracyashakisha benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, ngo abo bizahama babiryozwe.

Kuwa Mbere Ukuboza, Lyal S Sunga ngo yitabiriye umuhango wo gusoza imirimo ya ICTR i Arusha muri Tanzania, bitari ibirori gusa, ahubwo ari ugushyira akadomo kubyo yabonye mu myaka 21 ishize. Yakomeje agira ati “Nyuma y’icyo gikorwa, aho gusubira mu rugo nahise njya mu Rwanda. Nashakaga kureba niba igihugu gishobora kurenga ubwicanyi nka buriya.” Uyu mugabo yibazaga niba ubutabera, iterambere ry’ubukungu, politiki idaheza no kugendera ku mategeko bishobora gusibanganya ikibi cy’ahahise. Yasubiye muri Kiliziya ya Ntarama, ahagarara aho yigeze guhagarara mbere mu myaka 21 ishize, asanga imibiri y’abana, abagore n’abagabo bishwe yari yashyizwe mu masanduka, ndetse asanga haratunganyijwe.

I Ntarama ngo yasanze ubuzima bwarahindutse ati “Abantu nasanze ari bazima, barakora, baraganira bagaseka kandi amajwi y’urujya n’uruza yasimbuye umutuzo n’umwuka mubi wo mu 1994.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 9 years