Uwanyirigira wahoze ari umukozi wa BNR arayirega kumwirukana binyuranyije n’amategeko

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Mu rubanza rwabaye ku kanane taliki 01 Ukuboza ubwo baburanaga ku nzitizi zo kutakira iki kirego, Console Uwanyirigira wahagaritswe mu kazi avuga ko amategeko agenga abakozi ba Leta Atubahirijwe , naho Abunganirara Banki Nkuru y’Igihugu [BNR] bakavuga ko abakozi ba BNR bagengwa na Sitati yihariye yayo aho kugengwa n’amategeko y’abakozi ba Leta

Uwanyirigira Consolee abuna kunzitizi za BNR ivuga ko yatakabye kabiri kandi ko Itegeko ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho sitati rusange ingenga abakozi ba Leta ritayigenga, kandi ko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi atariwe Muyobozi ufite ububasha bwisumbuye ku bwa Guverineri wafashe icyemezo kinengwa.

Yagize ati:” Ibyo BNR ivuga ko natakabye kabiri sibyo kuko nk’ umukozi wa Leta ugengwa n’Itegeko ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta , sinashoboraga gutakamba ntarajuririra icyemezo cyo kunsezerera mu kazi hakurikijwe amategeko , kuko itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta” akomeza avugo ko Ubu bujurire akaba aribwo Banki Nkuru y’Igihugu yitiranya no gutakamba bwambere.

Uwanyirigira wifashishaga ibikubiye muri iri tegeko anasoma iyi ngingo ya Gatatu, yagize ati “Ikaba yarateganyije sitati zihariye ku basirikare, abapolisi, abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’ubucamanza. Urwego batavuze rero ntabwo ruri aho.”

Uyu Uwanyirigira Consolee yatanze ikimenyetso ko hari ninzindi manza BNR yagiye Iburana. yagize ati:” Nkurubanza Banki Nkuru y’Igihugu yaburanye n’umukozi wayo wo hasi witwa Rutagengwa Francois muri urwo rubanza urukiko rw’Ikirenga rukaba ruvuga ko BNR yaranyuranyije n’itegeko ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho sitati igenga abazi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta” Akomeza avuga ko imikirize yurwo rubanza BNR yatsinze ikaba yaremeye kwishyura Rutagengwa, ibyo yatsindiye.

Uwanyirigira akavugako ku bw’ izo mpamvu zose akaba asaba ko urukiko rwatesha agaciro ku inzitizi BNR itanga, rukakira ikirego cye kuko cyatanzwe mu buryo, munzira no mu bihe bikurikije amategeko, rukamuha umwanya wo gusobanura ikirego cye mu mizi.

Me Jean Leonard Murego umwe mu banyamategeko baburanira Banki Nkuru y’Igihugu [ BNR ] yemezaga ko abakozi b’iyi banki batagengwa na Sitatu rusange y’abakozi ba Leta, yavuze ko hashize imyaka 29 hashyizweho itegeko rishyiraho iyi Banki.

Me Jean Leonard avuga ko iri tegeko rinateganya ko sitati y’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda ishyirwaho na yo ubwayo, atanga n’ingero z’ibigo bya Leta bitagengwa na sitati rusange y’Abakozi ba Leta nka RURA.

Me Murego wa wa Banki Nkuru y’Igihugu ati “ Uru rubanza yarutanze mu 2016. Ntabwo bisaba imibare cyane kugira ngo byumvikane ko yanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko.”

Abahagarariye Banki Nkuru y’Igihugu bavugaga ko Uwanyirigira yanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko mu gutakambira inzego. ati “ Uru rubanza yarutanze mu 2016. Ntabwo bisaba imibare cyane kugira ngo byumvikane ko yanyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko.”

Aba banyamategeko babaye nk’abasubira mu mateka y’iki kibazo, bavuze ko Uwanyirigira wafatiwe icyemezo cy’ubutegetsi yatakambye bwa mbere ku italiki ya 12 Gicurasi 2011, agasubizwa kuwa 23 Gicurasi 2011.Bavuga ko iyo binaniranye uwarenganyijwe yemerewe kuregera urukiko rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze amezi atandatu

Imyanzuro icyemezo kuri iki kibazo kikazatangwazwa ku italiki ya 30 Ukuboza uyu Mwaka.

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 7 years