Uwambitswe ikamba rya Nyampinga ari muri gereza yakatiwe igihano cyo kwicwa [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 19/07/2018
  • Hashize 6 years

Ruth Kamande, wahawe izina ry’umwamikazi w’ubwiza mu buroko [prison beauty queen] wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo kwica umusore bakundanye, urukiko rwa Milimani rwamukatiye igihano cyo kwicwa.

Ibitangaza makuru hafi ya byose byo muri Kenya byatangaje ko Ruth Kamande yakatiwe kwicwa ahamijwe kwica umukunzi we

Perezida w’urukiko rukuru rwa Gisirikare muri Kenya, Jessie Lesiit Alhamisi, yemejeko Ruth yicishije umukunzi we Mohammed Farid icyuma nyuma yo kubigerageza inshuro 25 zose agendereye kumukomeretsa no kumwica.

Jessie yagize ati “Turashaka ko urubyiruko rusobanukirwa ko kwica uwo bakundanye atari ikintu bakwiye gutekereza, bamenye ko ik’ingenzi bakwiye guharanira mu bihe batumvikanye ari ukunoza umubano wabo ukaba mwiza.”

Gereza ya Lang’ata mu mwaka wa 2016 yari yasabye urukiko ko rwarekura uyu ‘mwamikazi w’ubwiza’. Icyo gihe yavugaga ko asabye imbabazi nyuma y’uko yicujije icyaha cyo kwica umukunzi akanumva uburemere bwabyo.

Ruth wari ufunze kuva muri 2015, yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we Farida Mohammed wari ufite imyaka 22.

Mu rukiko, abatangabuhamya bagaragaje ko Ruth yagambiriye kwicisha icyuma Mohammed inshuro zirenga 20 biturutse ku makimbirane bagiranye nyuma y’uko hari abamuhaye amakuru ko umukunzi we yafataga imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu ibanga atarabimubwiye, akaza gukeka ko ari we wamwanduje.

Ubwo yireguraga ku byaha ashinjwa, abinyujije ku mwunganizi we Joynor Okonjo, Ruth yabwiye urukiko ko nyuma y’impanuro yahawe n’ababyeyi be kuri icyo cyaha yakoze ko hari isomo amaze kwigira muri gereza muri iyi myaka 2 yari amazemo.

Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko, umucamanza yavuze ko Ruth yakoze kiriya cyaha yabigambiriye kuko yabigerageje inshuro zigera kuri 25 akoresha igisu cyo mu gikoni akanagerekaho no gusibanganya ibimenyetso.

Ruth yakunze kwisobanura avuga ko yabitewe ni uko umukunzi we yageragezaga kumufata ku ngufu kandi abizi neza ko yari afite ubwandu bwa SIDA, akaba yarabikoraga ashaka no kumwica bityo ko yabikoze yirengera .

Ngo ibyo yabimenye nyuma y’uko abisomye mu mabaruwa uwo mukunzi we yari yandikiye abandi bagore babiri.


Ruth Kamande na nyakwigendera ashinzwa kuba yarishe ariwe Mohammed Farid

Umuyobozi w’ubutabera (ibumoso)Philomena Mwilu aherekejwe n’uumuyobozi wa gereza y’abagore ya Langata Olivia Obel (uwa kabiri ibumoso) basuhuza Kamande amaze guhambwa ikamba rya nyampinga wa gereza ya Langata
Ubwo yari muri gereza yambitswe ikamba rya nyampinga ahabwa izina rya prison beauty queen

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/07/2018
  • Hashize 6 years