Uwamaho arashinja Nzamwita Vincent de Galle ku mukorera igisa n’iyicarubozo mu kazi

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda , Uwamaho Tharcille Lalifah, yagaragaje ko mu gihe amaze muri aka kazi adacana uwaka n’umuyobozi we, Nzamwita Vincent de Gaulle.

Tariki 18 Nzeri 2016 nibwo Inteko rusange idasanzwe ya Ferwafa, yemeje Uwamahoro Latifah Tharcille nk’ Umunyamabanga Mushya wa Ferwafa asimbuye kuri uwo mwanya Me Mulindahabi Olivier. Nubwo atari azwi mu bijyanye na ruhago, icyo gihe Perezida wa Ferwafa yatangaje ko bamutoranyije kubera ubundi buhanga afite hanze y’umupira w’amaguru.

Nubwo aba bombi bakoranye neza mu bihe bya mbere, hagiye habaho kutumvikana none kuri ubu Uwamahoro yashyize ku mugaragaro ko amaze igihe akorerwa iibyo yita “iyicarubozo” mu gihe amaze akora muri Ferwafa.

Uwamahoro ngo yanditse ibaruwa kuwa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, asubiza iyo Nzamwita yamwandikiye umunsi ubanza amwihanangiriza bwa nyuma kubera amakosa avuga ko yakoze ku mukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports na APR FC i Rubavu nturangire kubera ko amatara yazimye n’andi makosa menshi yakoze agendanye n’akazi.

Muri iyo baruwa, Uwamahoro agira ati “ Nyakubahwa Perezida,mu bihe bitandukanye mubinyujije mu nzandiko zanyu zitandukanye mwankoreye igisa n’iyicarubozo munsaba ibisobanuro bya hato na hato bidafite aho bishingiye mu buryo bwa kinyamwuga.”

Yakomeje agira ati “Nagiye mbisubiza kandi mpamanya n’umutimanama wanjye ko byabanyuze kuko nta kindi mwabivugagaho dore ko namwe ubwanyu muzi neza ko ibyo mwabaga munsabaho ibisobanuro nta shingiro byabaga bifite ahubwo byari inzira y’akarengane ari nayo mukirimo.”


Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda , Uwamaho Tharcille Lalifah

Mu bigaragara mu ibaruwa Nzamwita yandikiye Uwamahoro tariki 23 Ukwakira, yanamumenyesheje ko yakoze amakosa akomeye ubwo yasubizaga ibaruwa FIFA yari yandikiye Ferwafa isaba ko amatora ya Perezida asubikwa, akaba yarabikoze ku giti cye atagishije inama Komite Nyobozi.

Uwamahoro agaragaje ko akorerwa akarengane muri Ferwafa nyuma y’iminsi mike n’Umunyamabanga wungirije akaba n’ushinzwe umutungo muri iri Shyirahamwe, Emmanuel Habineza, nawe yanditse tariki 9 Ukwakira 2017 agaragaza ko atotezwa n’ubuyobozi bwe.

Habineza we yandikiwe na Nzamwita tariki 06 Ukwakira asabwa ibisobanuro ku mpamvu zatumye atagura amazi yihariye ajya muri moteri ku mukino wa Super Cup wahije APR FC na Rayon Sports, gusa mu gusubiza yagaragaje ko atari we wari ubishinzwe ahubwo inshingano zo kuwutegura zari zahawe Ruhumuriza Eric naho we yari yasabwe gutanga amafaranga yo kuzafasha imigendekere myiza y’uyu mukino kandi ko yabikoze neza.

Tariki 24 Ukwakira 2017, Habineza yandikiye abagize komite nyobozi ya Ferwafa abasaba kurenganurwa, agaragaza ko kuva habaho ibibazo i Rubavu, yakorewe itotezwa yandikirwa amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ndetse afatirwa ibihano byo kwihanangirizwa bwa nyuma ku makosa avuga ko atari we ukwiye kuba ayabazwa.

Nzamwita Vincent de Galle we yavuze ko abakozi bandikiwe kugira ngo basobanure amakosa bakoze mu kazi, anagaruka ku mukino w’i Rubavu wa Super Cup avuga ko naho hari amakosa bakoze nubwo yirinze kuyasobanura.

Yagize ati “Ubuse umukino w’i Rubavu wasubitswe nta makosa yabayeho? Sinshaka kubivugaho cyane kuko ni ibibazo by’imbere mu mu kazi kandi no kubijyana hanze nabyo ni amakosa ubwabyo. Hari amategeko abuza gusohora amakuru y’imbere mu kigo yakagombye kubahirizwa.

Yakomeje avuga ko abasohoye amakuru y’imbere muri Ferwafa babikoze mu buryo butari ubwa kinyamwuga kuko kwandikira umukozi asabwa ibisobanuro ari ibintu bikorwa n’ahandi kandi bitajyanwa mu itangazamakuru.

Yagize ati “Ubu se mu bigo birenga ibihumbi biri mu Rwanda nta bantu bandikirwa? Ubu se bose bahita babijyana mu itangazamakuru? Njye nk’umuyobozi wa kiriya kigo sinshaka gusubiza umukozi biciye mu itangazamakuru ibibazo byabayeho komite izicara ibifateho umwanzuro.


Nzamwita Vincent de Galle

src:igihe

Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years