Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatawe muri yombi

  • admin
  • 09/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru Egide Kayitasire, akaza kwegura ku mirimo ye, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, aho ari gukorwaho iperereza ku byaha bibiri.

Ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emile Byuma Ntaganda, avuga ko Kayitasire akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

Yavuze ko yatawe muri yombi ku wa Gatatu, akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gufata ibyemezo akoresheje itonesha n’ikindi cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mata mu karere ka Nyaruguru.

CIP Ntaganda avuga ko nyuma yo gukora iperereza kuri Kayitasire, azakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha na bwo bukazamushyikiriza urukiko.

Kayitasire yamaze imyaka igera ku icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ariko tariki ya 22 Gicurasi 2017, ashyikiriza ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Nyuma yaho Inama Njyanama y’ako karere yarateranye yemeza ubwegure bwe kuko ngo yasanze bifite ishingiro.

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe, yabwiye itangazamakuru ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.

Yanditswe na Chief editor /MUHABURA.rw

  • admin
  • 09/06/2017
  • Hashize 7 years