Uwahoze ari umugore wa Katauti yaje kumushyingura

  • admin
  • 15/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Ndikumana Hamad Katauti, umwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu Rwanda yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye.

Irene Pancras Uwoya yageze mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017 kwifatanya n’umuryango wa Ndikumana wahoze ari umugabo we bagatandukana byeruye muri Gashyantare 2017.

Umwe mu muryango wa Ndikumana Katauti yabwiye yavuze ko Irene Uwoya yaje aherekejwe na bake mu nshuti ze bari banasanzwe bagenderera urugo rwabo akiri umugore wa Katauti.

Irene Uwoya Oprah said all about husband Hamad Katauti and the issue with Singer Diamond

Uwoya Oprah nta kintu aratangaza ku rupfu rwa Ndikumana Katauti haba ku mbuga nkoranyambaga akoresha no mu itangazamakuru ry’iwabo muri Tanzania.

Biteganyijwe ko Ndikumana Katauti ashyingurwa ku isaha ya saa cyenda n’igice mu irimbi ry’i Nyamirambo ahitwa mu Gatare.

Mu myaka igera ku munani Katauti na Oprah bamaranye bagiye bagirana amakimbirane ndetse mu 2011 bigeze gutandukana ariko imiryango irabunga.

Muri Gashyantare 2017, umubano wabo warahagaze burundu ndetse mu minsi mike ishize Oprah yarushinganye n’umuraperi Abdulaziz Chende[Dogo Janja].

Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uwoya aheruka gusezerana bwa kabiri n’umuraperi witwa Dogo Janja, Katauti na we yari amaze iminsi ahishuye umukobwa witwa Asma Jesca wo mu Burundi bari bakomezanyije urugendo rw’urukundo. Amakuru yari ahari yavugaga ko biteguraga kurushinga.

Yanditswe na Bakunzi Emile Muhabura.rw

  • admin
  • 15/11/2017
  • Hashize 6 years