Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa Jacques Chirac yitabye Imana

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years

Umuryango wa Jacques Chirac wigeze kuyobora Ubufaransa,akanagira uruhare mu gushaka kwirukana u Rwanda muri OIF yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri aho bivugwa ko yazize Cancer y’ibihaha.

Abo mu muryango we barimo mwishywa we witwa Frederic Salat Baroux niwe watangaje amakuru y’urupfu rwe.Jacques René Chirac yari arwariye mu bitaro bikuru bya Paris.

Umukambwe Jacques René Chirac yavutse taliki 29 Ugushyingo 1932,yategetse u Bufaransa kuva mu 1995 kugeza muri 2007.

Mbere yari yarabanje kuba Meya w’Umurwa mukuru Paris ndetse aba na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ku butegetsi bwa Francois Mitterand.

Taliki 14, Nyakanga, 2002 ubwo igihugu cye kizihizaga umunsi gereza ya Bastille yafungurwaga imfungwa zari zarafunzwe n’umwami Leon XVI (icyo gihe hari taliki 14, Nyakanga, 1789) zigahabwa ubwisanzure, umwe mu baturage yagerageje kwica Chirac ariko Imana ikinga akaboko.Uwo musore wamurashe yitwa Maxime Brunie.

U Rwanda rufite ayahe mateka kuri Jacques Chirac ?

Ku gihe cy’ubutegetsi bw’uyu mugabo ni uko u Rwanda rwari rwirukanywe mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Kuva tariki ya 2-4 Ukuboza 1995, i Cotonou muri Benin habereye inama ya gatandatu ya OIF. Gutangizwa kw’inama y’abakuru b’ibihugu byabaye ku ya 3 Ukuboza.Muri uko gutangira hasomwe imyanzuro yari yaraye ifashwe mu nama y’Abaminisitiri harimo uwo guhagarika no kuzirukana u Rwanda muri OIF.

Jacques Chirac wari Perezida w’u Bufaransa ni we wafashe ijambo risobanura impamvu u Rwanda rugomba kwirukanwa.

Icya mbere ngo ni uko u Rwanda rwari rutagikoresha igifaransa nk’ururimi rwemewe mu gihugu, icya kabiri kikaba ko ngo Perezida Pasteur Bizimungu w’u Rwanda yari yabeshyeye u Bufaransa ko bushaka kugarura abakoze Jenoside mu butegetsi.

Aza kuvuga ko Perezida Bizimungu yahubutse akaba atanashyira mu gaciro. Ikibabaje ni uko yikomye Perezida Bizimungu nkaho hari icyo yabeshye mu byo yavuze.

Perezida Chirac akimara kuvuga, uwari uyoboye intumwa z’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Pierre Celestin Rwigema, yasabye ijambo yerekana ko ibyo Perezida w’u Bufaransa yavuze harimo kubeshya kuvanze no gutukana. Yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca igifaransa anabaza aho ibyo yabikuye ntibyasubizwa.

Rwigema yageze n’aho abaza Chirac niba yumva akeneye umusemuzi ku byo avuga kuko yakoreshaga ururimi rw’igifaransa. Ku byo Chirac yari yashinje Perezida Bizimungu, Rwigema yasabye abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama kwamagana imvugo ya Chirac yo gutuka umukuru w’ikindi gihugu, anababwira ko ntawe ukwiye kubyemera.

Jacques Chirac ntagishya yazanye nyuma ya Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994

Muri Gicurasi 1995, Mitterrand yasimbuwe na Jacques Chirac wo mu ishyaka ry’aba-Républicains. Ku butegetsi bwe bwarangiye mu 2007, aho kuba ubusana umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bwarushijeho kuwuhuhura.

Kubana neza n’u Rwanda Chirac byamusabaga kubanza kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ntiyashoboraga kubikora kuko ayo mateka mabi na we yayagizemo uruhare kuko yakoranye na Mitterrand amubereye Minisitiri w’intebe kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

Chirac agifata ubutegetsi yahise agaragaza uruhande rwe ku buyobozi bushya bw’u Rwanda kuko mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Bénin mu 1995, yanze gutumira u Rwanda ahubwo inama ifungurwa n’umunota wo kwibuka Perezida Habyarimana.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2000, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino bagiye baza mu Rwanda bamwe bagasaba imbabazi zo kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside ariko nta muyobozi w’u Bufaransa wahageze cyangwa ngo yemere urwo ruhare.

Muri Nyakanga 1995, Jacques Chirac yasabye imbabazi z’uburyo u Bufaransa bwatanze abayahudi babaga mu Bufaransa, bukabaha aba-Nazi ngo bajye kwicwa mu Ntambara ya kabiri y’isi, ariko yanga kugira icyo avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze umwaka ibaye.

Mu 1997 hashyizweho Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyo Komisiyo yayobowe n’umudepite wo mu ishyaka ry’aba-sosialistes rya Mitterrand, Paul Quilès.

Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biteze ko iyo Komisiyo igiye kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ariko siko byagenze.

Raporo y’iyo Komisiyo yasohotse mu Ukuboza 1998 ivuga ko nta ruhare rugaragara u Bufaransa bwabigizemo uretse ‘amakosa yo kudashishoza’, ahubwo inenga cyane Umuryango w’Abibumbye kuba utaratabariye igihe ngo uhagarike ubwicanyi.

Chirac kandi mu 1999 yashyigikiye ko hatangizwa iperereza ku rupfu rwa Perezida Habyarimana.

Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ibiro bya Perezida Mitterrand akaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu 1997 kugeza 2002, ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quiles yavuze ko nta kosa igihugu cye kibona cyakoze mu gufasha Leta ya Habyarimana.

Yagize ati “Kuba Perezida Habyarimana yari umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko abahutu bagize 80 % by’abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho? »

Chirac yakomeje gukina mu ibanga amacenga agamije kugaragaza isura mbi y’abayobozi b’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Muri Nzeli 2003, uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dominique de Villepin ubwo yashakaga kuvuga ku byabaye mu Rwanda yaravuze ngo ‘Jenoside zabaye mu Rwanda’, ashaka kumvikanisha ku hatabaye Jenoside imwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe ucumbagira wahumiye ku mirari mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Byarakaje cyane u Rwanda ruhita rucana umubano n’u Bufaransa.

Izi mpapuro ziheruka no guteshwa agaciro, zashyizwe mu bikorwa n’u Budage bwataye muri yombi Lt Col Rose Kabuye mu 2008, wari ushinzwe ingendo z’umukuru w’igihugu. Ni igikorwa cyateje imyigaragambyo ikomeye, abanyarwanda bamagana u Bufaransa bwari bukomeje gukoresha imbaraga za politiki zitirirwa ubutabera, ariko nyuma aza kurekurwa.

Mu 2010 hari amakuru y’ibanga yasohowe na Wikileaks avuga ko Jean-Louis Bruguière mbere yo gusohora izo mpapuro yabanje kubiganiraho n’abayobozi barimo Perezida Chirac. Ngo we na Chirac bacuze umugambi bemeranya igihe izo mpapuro zagombaga gusohokera.Jacques Chirac kandi yafashije bamwe mu bayobozi b’Africa kugera ku butegetsi barimo na Faure Gnassingbé.

Salongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years