Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yasabye imbabazi

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years

Hadi Janvier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yasabye imbabazi maze yandika asaba kugaruka muri uyu mukino avuga ko yakoze amakosa abitewe n’amarangamutima.

Hadi Janvier wari wasoje 2015 ari mu bakinnyi 10 ba mbere muri Afurika byatumye u Rwanda rubona itike yo gukina Imikino Olempike yabareye i Rio de Janeiro muri Brazil mu 2016, si we wagiyeyo ahubwo hatoranyijwe Niyonshuti Adrien.

Mu ibaruwa yanditse asaba gusubira muri uyu mukino, yagize ati “uyu mwanzuro nawufashe kubera amarangamutima bituma nkora amakosa harimo guharabika no gushyira isura mbi ku mukino w’amagare mu Rwanda, abayobozi b’Ishyirahamwe, abatoza b’ikipe y’igihugu n’abakunzi b’umukino.”

Hadi wabaye Umunyarwanda wa mbere utwaye igihembo cy’umunsi muri “Tour du Rwanda” ebyiri zitandukanye (Prologue ya 2013 na 2014) yemeza ko nyuma yo gusubiza amaso inyuma yasanze yarakoze amakosa byamuteye gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi.

Yagize ati “ Nakoze amakosa, nsabye imbabazi ubuyobozi bwa FERWACY, Team Rwanda, Benediction Club nakiniraga ndetse n’abakunzi b’umukino w’amagare muri rusange.”

Uyu wari kapiteni w’ikipe y’igihugu yasezeye mu gihe amasezerano y’umwaka yari afitanye na Bike Aid yo mu Budage atagendaga neza, gusa yakomeje gukora imyitozo nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook aho yajyaga ku Kanyura mu majyepfo na Pariki ya Nyungwe avuye mu Karere ka Nyabihu.

Abajijwe icyo yavuga kuri iyi baruwa ya Hadi Janvier, Bayingana Aimable, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yemeje ko ibaruwa bayibonye igisigaye ari ukumusubiza nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe.

Yagize ati “ Yatwandikiye natwe tuzamusubiza, ku bindeba niteguye kumubabarira kuko avuga ko atazongera; ubwo ni uko ibyo yakoze yabikuyemo isomo.”

Muri iyi baruwa Hadi yanditse avuga ko nahabwa imbabazi azongera kwitwara neza, agahagararira igihugu nk’uko byahoze.

Nubwo avuga ko yarakoraga imyitozo bitazamugora kugaruka mu ruhando mpuzamahanga biragoye ko Hadi Janvier umaze umwaka adasiganwa yakina Tour du Rwanda isigaje ukwezi kumwe nubwo muri Kanama 2017 yegukanye isiganwa ryabereye i Rubavu rikomatanya imikino itatu (Triathlon), koga, gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru.

Uretse ibihembo bibiri by’umunsi muri Tour du Rwanda ya 2013 na 2014, mbere y’uko asezera mu 2016, Hadi Janvier yari yakuye intsinzi hanze y’u Rwanda nk’aho muri 2015 yabonye umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika yabereye Brazzaville, yatwaye isiganwa rya Grand Prix de la Ville d’Oran, n’ igihembo cy’umunsi muri Tour Internationale d’Annaba muri Algeria n’umwanya wa kabiri rusange muri Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation.


  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years