Uwahawe akato mu muryango aratabaza Ubuyobozi

  • admin
  • 28/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

#Yahawe akato mu muryango bamuziza ko yanduye agakoko gatera Sida

#Yakoreye igihugu gusa kubw’ubumuga yakuye ku rugamba nta kabaraga agifite

#Arasaba kurenganurwa no gufashwa n’ubuyobozi

Ndanguza Jean Paul uvuga ko yamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu cyacu nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe bwa gisivili yaje guhabwa akato n’abo mu muryango we kugeza n’ubwo bajya bamuraza hanze y’inzu yahoze ari iy’ababyeyi be atagifite ho uburenganzira kuri ubu nyuma y’uko na mama umubyara wajyaga amurengera yitabye Imana.

Uyu Ndanguza Jean Paul uvuka kuri Nyirabakobwa Josepha na Ndanguza Naricisse (bose barapfuye) ubusanzwe atuye mu mudugudu w’Umunini akagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza aha niho ababyeyi be bari batuye kuva nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu dore ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 babaga mu gihugu cy’Uburundi.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na MUHABURA.rw yatubwiye byinshi kubw’akababaro aterwa no guhezwa bivanze no guhabwa akato mu muryango avukamo, ibi bikaba byaratangiye ubwo mu rugo iwabo bamenyaga ko yanduye agakoko gatera Sida kuva ubwo batangira kumuha akato ndetse akaba atunga agatoki mushiki we witwa Ahobantegeye Domitile ushaka kwigira umukuru w’umuryango.
Ndanguza Jean Paul ugaragaza aho afite ubundi bumuga gusa ngo hari igihe amafaranga y’abamugariye ku rugamba yaje bakamusimbuka ntabashe kuyabona

Muri aya magambo Ndanguza Jean Paul ati “ Twabaga I Burundi mbere ya 1994 nuko tuza kuza gufatanya n’abandi banyarwanda bari barirukanwe mu gihugu turwana urugamba rwo kubohora igihugu nyuma umuryango wange waje gutura hano I Burasirazuba gusa papa yahise apfa amaze gupfa ubwo nange urumva nari maze gusezererwa mu ngabo nsubizwa mu buzima busanzwe gusa kubera ikibazo cy’ubumuga nawe urumva nta kintu nari kwimarira usibye ubufasha twagenrwaga na Leta tukimara gusubizwa mu buzima busanzwe nabwo nahawe amafaranga ibihumbi ijana gusa”.

Intandaro yo guhabwa akato mu muryango

Kubw’amahirwe make uyu Jean Paul avuga ko nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe yaje gukundana n’umukobwa atazi ko afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida hanyuma nawe aza gufatwa n’iki cyorezo. Ati “Ngewe naje gukundana n’umukobwa ntazi ko abana n’ubwandu bwa Sida hanyuma nange arayinyanduza kuva ubwo mfite mushiki wange ukora I kigali yatangiye kumpa akato n’ubwo bitabaga bikomeye cyane kuko mama yageragezaga kumvuganira Atari yapfa naho aho apfiriye uwo mushiki wanjye yatangiye kujya aza akanyirukana no munzu dore ko na mama yapfuye atampaye umugabane wanjye ubu nibera hanze y’inzu kuko mushiki wanjye yarayifunze”.

Jean Paul akomeza avuga kandi ko ubuzima bwe buri mukaga cyane ko n’ababikira bajyaga bamuzanira imfashanyo y’ibyo kurya ubu badaherutse kumugeraho ngo bamureme agatima ati “Imibereho yo ntayo mfite kuko ubusanzwe nyine nibera hanze y’inzu mu kikoni niho mfa kuryama nacyo ntago kiba gifunze kubona ibyo kurya ntago binyorohera kuko kuri ubu nta muntu umfasha mfite n’ababikira banzaniraga ibyo kunrya ntago bakingeraho kuri ubu ngubu mbayeho nabi cyane pe”.

Si ibi bibazo byo guhabwa akato gusa Jean Paul anavuga ko ubuyobozi yaba n’abashinzwe abademobe mu murenge ashinzwe cyangwa mu karere ke nta muntu numwe ujya amugeraho ngo amufashe mu buryo ubwo aribwo bwose. Ati “Ngewe kuva mama yapfa kuko niwe wajyaga agerageza kunyitaho nyine amaze kwitahira iwabo wa twese natangiye kubaho mu buzima butagira hepfo no haruguru, nategereje ko ubuyobozi bungeraho ariko narahebye none muragirango se koko nzabe ho gute ko no ku murenge iyp njyanyeyo ikibazo cyanjye banyita umusazi”?

Aratabaza ubuyobozi kuko ubuzima ntibumworoheye

Ndanguza Jean Paul yahamirije MUHABURA.rw ko ubuyobozi buramutse bumuhaye ubufasha cyane nk’ibiribwa kuko inzara imugeze habi kandi ngo agashengurwa cyane n’imiti igabanya ubukana kuko biba ari ikibazo kunywa iyi miti ntakintu washyize munda. Ati “Reba nk’ibi binini mba mfite kubinywa utariye ndetse urara no hanze mu mbeho ni ikibazo gikomeye ninabyo bituma umubiri wanjye ucika integer simbe nabasha no kugira icyo nakora mubuzima”
Kapurari Ndanguza Ugaragaza ikarita y’Ingabo n’igihe 077487 yasezerewe mu cyiciro cya kabiri i Gabiro/Photo :Snappy

Ikindi uyu Ndanguza asaba nk’ubufasha ni ukuba nawe yashyirwa muri gahunda zifasha abantu bafite ikibazo cy’uburwayi bwa Sida n’izindi ndwara nawe akaba yajya ahabwa ku mfashanyo zibagenerwa ati “Nk’ubu nange nagakwiye gufashwa nk’abandi bose ngashyirwa mu mashyirahamwe afasha abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’izindi gahunda za Leta zifasha abatishoboye zikangeraho

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabajwa buzi ikibazo cy’uyu Ndanguza ndetse cyageze no ku murenge n’ubwo ntagisubizo uyu Ndanguza Jean Paul arahabwa nk’uko bitangazwa na Nzabangamba Viateur Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabajwa.


Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2016
  • Hashize 8 years