Uwahanuriraga FDLR yatangaje ko abari mu mashyamba ya Congo bizeraga cyane ubuhanuzi

  • admin
  • 07/12/2017
  • Hashize 7 years
Image

Pasiteri Semasaka Aloys wahanuriraga ibinyoma FDLR ko izafata u Rwanda (Iburyo)

Pasiteri Semasaka Aloys uherutse kuva mu mashyamba ya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, avuga ko akibayo yari mu bifashishaga ubuhanuzi bw’ibinyoma, arema icyizere abo muri FDLR ko bazashyira bagatera u Rwanda bakarufata.

Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, avuga ko yashyize afata icyemzo cyo gutaha agahagarika kubeshya.

Semasaka yabwiye itangazamaku ati “Ngiye kumara umwaka ntashye mu Rwanda, nkiri muri Congo najyaga mpanurira abo twari kumwe ko tuzataha mu Rwanda tugategeka, ko tuzarwana tugatsina kandi ko ariko Imana ivuze. Ariko mu by’ukuri byari ibinyoma.”

Ati “Bemera cyane ubuhanuzi, abari muri ariya mashyaka yombi FDRL iyobowe na Byiringiro Victoire na Mudacumura, hamwe na CNRD iyobowe na Irategeka Rumbago Wilson bo bakubwira ko umubyeyi Bikiramariya yababwiye ko izabaha igihugu.”

Avuga ko abahanuzi b’ibinyoma bagira uruhare runini mu kubuza Abanyarwanda bari mu mashyamba gutahuka, akabasaba kutabatega amatwi.

Ati “Abahanuzi bagira uruhare runini kugira ngo abantu bahame mu mashyamba, bahanura ko bazataha bakarwana bagatsinda bagafata igihugu. Hari igihe twageragamo abahanuzi bagatanga ibyo byiringiro. Ibi rero ni ibinyoma biba bigamije kugira ngo abayobozi bo muri ariya mashyaka bafite ibyaha bakoze mu Rwanda badasigara bonyine mu mashyamba. Umunyarwanda wese unyumva ari mu mashyamba ya Congo namugira inama yo kumva ibyo Leta y’u Rwanda imusaba agataha mu mahoro naho ibyo kuvuga ngo bazafata igihugu ni inzozi batazigera bakabya.”

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Umulisa Henriette, yabwiye IGIHE ko kuba Semasaka yaratashye ari igikorwa gikomeye kuko ari umwe mu bahanuriraga abari yo ko bazataha bagategeka.

Ati «Kuba yarahindutse agataha adufasha kubwira abandi ko Imana n’amahoro biri mu Rwanda.”

Umulisa avuga ko muri iyi minsi hari gutahuka urubyiruko rwinshi.

Yagize ati “ Muri iyi minsi turi kubona urubyiruko rwinshi. Ubu abari gutaha ni mu bavukiye hariya bagiye mu gisirikare bakiri abana. Ntabwo bazi u Rwanda, ntabwo bazi amateka y’u Rwanda no kugira ngo batahe ni uko haba habaye ubukangurambaga bukomeye.”

Yakomeje avuga ko buri mezi atatu abasohoka mu Kigo cya Mutobo baba bageze nko ku 100, ubu abahamaze ibyumweru bike bagera muri 70.

Umulisa yakomeje avuga ko abasigaye mu mashyamba ya Congo bafashwe bugwate n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati « Abadataha babaye mu bwoba, mu kinyoma cy’ababafashe bugwate bashaka gukomeza kubakoresha mu mirwano.”

U Rwanda rukomeza gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha, dore ko habura iminsi mike icyemezo cyo kubakuriraho sistati y’ubuhunzi kigashyirwa mu bikorwa.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/12/2017
  • Hashize 7 years