Uturere dukungahaye ku buhinzi n’ubworozi nitwo dufite umubare munini w’abana bagwingiye

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Igenzura ryakozwe ryasanzwe uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’intara y’Amajyaruguru dukungahaye ku by’ubuhinzi n’ubworozi tuza ku isonga mu kugira abana bagwingiye mu Rwanda.

Mu gihe Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye mu Rwanda,inama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze, Akarere ka Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba ku wa 28 Gashyantare mu gutangiza gahunda ya Tumurere neza, hagaragajwe ko Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye mu Rwanda.

Mucumbitsi Alexis, umuyobozi ushinzwe isuku n’imirire mu kigo mbonezamikurire ku bana bato avuga ko imbonezamikurire y’abana bato izwi nka ECD (Early Childhood development) ari urusobe rwa serivisi zinyuranye zihabwa abana kuva umwana agisamwa kugeza umwana afite imyaka itandatu.

Mucumbitsi avuga ko iyo gahunda yashyizwemo imbaraga hagamijwe ko umwana akura mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu buzima mbamutima no mu mutekano kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa akazashobora kwigirira akamaro, no kukagirira umuryango n’igihugu muri rusange.

Igenzura ryakozwe ku mibereho y’abana batarengeje imyaka itanu muri 2015 mu Rwanda ryagaragaje ko mu karere ka Rubavu imirire mibi yari kuri 46.3% mu gihe mu Rwanda byari kuri 38%, naho muri 2018 akarere ka Rubavu kari kuri 50.1% mu gihe mu Rwanda imirire mibi mu bana yari kuri 34.9%

Abatuye mu Karere ka Rubavu n’abayobozi bako ntibumva ukuntu kabarirwa mu turere 13 mu gihugu dufite igwingira rikabije. Akarere ka Rubavu gafite ijanisha rya 46% mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 38%.

Kimwe mu biteye impungenge ni uburyo umubare w’abafite imirire mibi n’abagwingira muri aka karere utagabanuka, nyamara ari akarere gakungahaye ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Kuva umwaka wa 2019 watangira mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro habonetse ikibazo cy’isoko rito ry’amata n’imboga. Ibyo abhatuye bagombye kubiha abana bityo ntibagire imirire mibi. Uturere nka Nyamasheke, Rusizi na Karongi natwo twagaragaje ko dufite ikibazo cy’isoko ry’amagi, abaturage bavuga ko yababanye menshi. Ni mu gihe Akarere ka Rusizi gafite ikibazo cy’isoko ry’imbuto.

Uretse umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi, hari umusaruro w’amafi n’isambaza biva mu kiyaga cya Kivu byiyongera ku nyongeramikurire itangwa na Leta ku batishoboye ariko ikibazo cy’imirire mibi aho kugabanuka kigakomeza kwiyongera.

Mucumbitsi avuga ko akarere ka Rubavu gafite ibyo kurya bihagije biburirwa isoko nyamara kakagira imirire mibi. Agaragaza ko igenzura ryakozwe ryasanze inyongeramikurire y’abana zitangwa mu bigo nderabuzima bimwe na bimwe zidahabwa abo zagenewe ndetse ngo n’ababyeyi ntibitabira gupimisha abana ngo bamenye uko bahagaze mu mikurire.

Nubwo hari abadaha agaciro ikibazo cy’igwingira mu Rwanda, Mucumbitsi avuga ko ari ikibazo giteye impungenge kuko kigira ingaruka ku mikurire y’umwana, imyitwarire, imitekerereze n’imikorere.

Ati “Umwana wagwingiye agaragazwa no kutihuta mu mitekerereze, imikorere, mu gikuriro gihagije n’imbaraga akoresha, bikamukurikirana n’iyo amaze kuba mukuru.”

Icyegeranyo cyakozwe mu Rwanda muri 2018 kigaragaza ko mu bana bafite munsi y’imyaka ibiri 18% ari bo babona indyo yuzuye, naho abagore basubira kwipimisha nyuma yo kubyara ni 42%. Ni mu gihe 32% by’abana batabona ibikenewe mu kwitabwaho, naho ingo 60% zo mu cyaro zo ngo ntizitunganya amazi yo kunywa.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abatuye mu Karere ka Rubavu bituma ikibazo cy’igwingira kihaboneka harimo kugira umubare munini w’abagize umuryango. Akarere ka Rubavu kari ku kigereranyo cya 5.2, mu gihe mu rwego rw’igihugu igwingira riri kuri 4.8.

Mu bindi bavuga bitera igwingira ry’abana ngo ni imyumvire y’ababyeyi bihugiraho mu gushaka imibereho ntibite ku buzima bw’abana.

Amakimbirane mu miryango na yo ngo atiza umurindi imirire mibi. Isuku n’isukura bikiri hasi, no kutaboneza urubyaro na byo ngo bituma ababyeyi badashobora kwita kubana uko bikwiye bakagwingira.

Izindi mbogamizi ngo ni uko hari ababyeyi bataboneka mu ngo zabo ahubwo bakabyukira mu gihugu cya Congo bakagaruka mu Rwanda baje kuryama ntibamenye gahunda za Leta.

Ku rundi ruhande ikigo gishinzwe imbonezamikurire y’abana bato kivuga ko mu mwaka wa 2024 mu tugari twose hazaba harashyizweho inyubako zirimo serivisi mbonezamikurire ikomatanyije ndetse ibipimo mu bwiza bya serivisi mbonezamikurire y’abana bato mu midugudu yose ikazaba yarazamutse.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years