Ushobora kurwanya amabara yo mu maso wifashishije Indimu

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Muri iyi nkuru, urasangamo uburyo wakoresha ibikoresho dusanga mu masoko yacu mu kurwanya amabara y’uruhu rwo mu maso, ndetse bikagufasha no gukira inkovu zaba zatewe n’ibiheri byo mu maso iyo bimaze gukira, uruhu rwawe rugasubirana ubwiza bw’umwimerere.

Umuti w’umwimerere nk’indimu n’agafu ka Turmeric (curcuma) birafasha. Ubukana “citric acid” buba mu ndimu bituma umutobe w’indimu uba umuti ukomeye ucyesha uruhu rugasa neza cyane. Iyo uhora usiga indimu mu maso hawe, bikuraho ya mabara y’umukara hanyuma uruhu rwawe rukagenda rucya gahoro gahoro.

Uko bitegurwa

Ifu ya Turmeric cyangwa yigiramo ubushobozi burwanya mikorobe, bityo irinda umubiri kwanduzwa n’imyuka yo mu kirere, ari nako yica mikorobe zose zijya ku ruhu. Nta zina ryayo rizwi mu Kinyarwanda kuko iva hanze, ariko wayisanga mu ma maguriro acuruza ibirungo bisanzwe byo gutekesha.

Mbere yo kwisiga uyu muti twavuze haruguru, umuntu agomba kubanza gukaraba mu maso akoresheje mu buryo bwabugenewe bukoreshejwe ibikoresho byabugenewe cleanser ndetse na Toner. Ugomba kumenya n’ibijyanye n’uruhu rwawe rwo mu maso.

Mu kuvanga uyu muti, ufata akayiko k’icyayi kuzuye agafu ka “turmeric” hanyuma ugakamuriramo igice cy’indimu. Iyi mvange imeze nk’igikotoro igomba kuba yoroshye kugira ngo ibashe gusigika mu maso, niba ushaka ko yoroha cyane, ungera ukamuriremo indimu. Isige mu maso utegereze iminota mirongo itatu (30) hanyuma ukarabe ukoresheje amazi menshi. Niba iyo mvange isize mu maso hawe hasa n’ibara ry’umuhondo, ntibigutere ubwoba ni ibara rya “turmeric”. Niba wisize uwo muti mu masaha ya nijoro, buracya mu gitondo iryo bara ryashizeho.

Gukoresha umuti w’umwimerere bisaba kwihangana. Tegereza igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’abiri mbere y’uko ufata umwanzuro wo kuvuga ko hari icyo uwo muti uri kukumarira cyangwa se ko ari ntacyo. Ushobora gutangira kubona impinduka ku ruhu rwawe nyuma y’ibyumweru bitatu na bine ukoresha uwo muti buri munsi.

Hari n’andi mavuta meza (products) nayo aboneka ku isoko wagura akagufasha gukesha uruhu rwawe mu gihe cy’ibyumweru bicye, ariko nujya kugura uzarebe produits zitarimo “Hydroquinone” ahubwo uzasanga zikozwe mu bimera.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years