USA:Umudepite yakubise umugore we kubera yatinze gukuramo imyenda ngo batere akabariro

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 5 years

Umudepite wo mu ntara ya Mississippi yatawe muri yombi ashinzwa guhohotera umugore we bitewe n’uko yatinze kwiyambura imyambaro ngo batere akabariro.

Doug McLeod w’imyaka 58 y’amavuko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu karere ka George ashinzwa ihohotera ryo mu rugo (domestic violence).

Ashinzwa ko yamukubise umugore we mu maso bituma akomereka ku mwuna, amuhora ko yatinze kwiyambura imyenda ngo batere akabariro.

Polisi yatangaje ko yasanze amaraso hasi mu cyumba cy’uwo muryango.

Ikinyamakuru Sun Herald ducyesha iyi nkuru kivuga ko ikegeranyo cyashyizwe ahagaragara kerekanye ko igihe igipolisi kigera ku muri urwo rugo rwe ruri ahitwa Lucedale, cyasanze McLeod yasinze afite n’inzoga mu ntoki.

Nk’uko ikinyamakuru Clarion Ledger cyo muri iyo ntara ya Mississippi, abapolisi bavuga ko basanze umugore wa McLeod be n’undi mugore yari mu nzu yabo batashywe n’ubwoba.

Uwo mugore wundi yabwiye igipolisi ko umugore wa McLeod yahungiye mu cyumba cye yuzuye amaraso mu maso.

Bahise bukinga umuryango maze McLeod akomeza akubita ku muryango, ababwira ko ashobora kwica imbwa ye mu gihe batamukingurira.

Umugore wa McLeod avuga ko umugabo we yari yarengeje urugero – kandi ko yari amaze gukora ikintu nk’icyo kubera ubusinzi.

Amaze kubwirwa ko igipolisi cyamaze kubona inkuru y’ihohotera ryo mu rugo, yagize ati “Murimo kunkinisha?”.

McLeod,ni se w’abana batatu, ntiyashatse kugira icyo asubiza umunyamakuru wari umubajije iicyo avuga ku byo yarimo gushinzwa.

McLeod yarekuwe atanze ingwate y’amadolari y’amanyamerika igihumbi.

Abadepite bagenzi be bo mu ishyaka ry’abarepublika muri iyo ntara bavuga ko McLeod akwiye kwegura mu gihe ibyo ashinzwa bizaba bimuhamye.

Perezida w’inteko ishingamategeko ya Mississippi, Philip Gunn, avuga ko yagerageje guhamagara McLeod ngo bavugane ibyo kwegura mu gihe ibyo ashinzwa byaba ari byo.

Avuga ko ibyo yakoze “nta muntu n’umwe yabyemera”.

Ibiro by’umukuru w’iyo ntara, Phil Bryant, byasohoye itangazo,aho bitangaza ko “ibikorwa by’ihohotera iby’ari byo byose bihanwa”.

Umuvugizi wa Bryant yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press, ko mu gihe ibyo ashinzwa byagaragara ko ari ukuri, uyu mukuru w’intara yahita yifatanya n’abandi basaba ko yakegura.

David Blount,umusenateri wo mu ishyaka ry’aba democrate, nawe yasabye ko uyu mudepite yakegura ku mirimo ye.

McLeod asanzwe afite uruganda rw’amapine, ni umudepite w’intara ya Mississippi kuva mu mwaka wa 2012,kandi bigaragara ko ashobora kongera gutorwa n’ubwo nta wundi bahatana.
Aya mahirwe ntagucike:Ikigo Best World Link Group cyahaye amahirwe abana 15 bashaka kwiga muri Turikiya kuri buruse bakazishyurirwa 90%
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 5 years