USA:Nyuma y’amezi 16 Minisitiri w’umutekeno yasezeye ku mirimo ye

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’umutekeno muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Kirstjen Nielsen yasezeye ku mirimo ye nyuma y’igihe gite kingana n’amezi 16 ahawe kuyobora iyi minisiteri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twiter ejo ku Cyumweru, Perezida Donald Trump yatangaje ko Nielsen avuye ku mwanya w’ubuyobozi kandi ko amushimiye kubyo yabashije kugeraho mu gihe yari amaze ayobora.

Ntacyo yavuze cyatumye ava muri Leta ye. Ariko Trump yigeze kuvuga ko ahangayikishijwe n’ibibera ku mupaka wa Amerika na Mexique kandi ababikurikiranira hafi bavuga ko bibaza ko Nielsen nta mbaraga yakoresheje kugira ngo ahagarike ukwisukiranya kw’abimukira binjira muri Amerika.

Trump yatangaje ko uwusanzwe ayoboye ikigo gishinzwe abinjira no kurinda umupaka, Kevin McAleenan agiye kuba minisitiri w’umutekeno w’agateganyo.

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years